CEDEAO  ikomeje gukusanya abasirikare bo gutera Niger

CEDEAO ikomeje gukusanya abasirikare bo gutera Niger

Aug 19,2023

Umuryango b’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba CEDEAO kugeza ubu yamaze kohereza zimwe mu ngabo zibumbiye muri uyu muryango ku mipaka ihana imbibi n’igihugu cya Niger mu rwego rwo gushaka kugishozaho intambara.

Ni amakuru yatangajwe na RIF avuga ko abasirikare barenga ibihumbi bitanu( 5000)bashyizwe ku mipaka yegeranye na Niger.Iyi mipaka harimo

Ingabo zimaze gukusanywa ngo zitegure urugamba ni izo muri Bénin, Côte d’Ivoire, Sénégal na Guinée-Bissau.

Ni mu gihe Nigeria nta basirikare bayo barimo n’ubwo iri mu gihugu gihana imbi na Niger cyakusanyirijwemo zimwe mu ngabo izindi zishyirwa muri Bénin.

Nta makuru arambuye ku by’uru rugamba rutegurwa, icyakora ngo buri gihugu kiri muri CEDEAO cyizoherez abasirikare bacyo ku rugamba kigomba gutanga budget kizakoresha hanyuma kikazayasubizwa.

Uru rugamba rurimo gutegurwa ikigamijwe ari ugushaka gusubiza uwari Perezida wa Niger Mohamed Bazoum ku butegetsi nyuma yo gukorerwa Coup d’état n’abasirikare bamurindaga.