Lionel Messi Yamaze Gutera Umugongo PSG Yerekeza Mu Ikipe Yo Muri USA

Lionel Messi Yamaze Gutera Umugongo PSG Yerekeza Mu Ikipe Yo Muri USA

Jul 17,2023

Nyuma yo gusinyira ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Messi ahamya ko yaje mu kipe y’inzozi ze.

Ku wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2023, ni bwo ubuyobozi bwa Inter Miami, bwemeje ko Lionel Messi w’imyaka 36, ari umukinnyi mushya w’iyi kipe mu myaka itanu iri imbere.

Akimara kwemezwa nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe ikina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Major League Soccer, Messi yavuze ko yaje mu kipe y’inzozi ze.

Ati “Nashimishijwe no gutangirana ubuzima bushya na Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.”

Umuyobozi wa Inter Miami, David Beckam wanabaye umukinnyi ukomeye mu Isi, ahamya ko gusinyisha Messi ari inzozi z’iyi kipe zabaye impamo.

Ati “Kumusinyisha ni inzozi zabaye impamo.”

Messi yakomeje avuga ko kuza muri iyi kipe, ari iby’agaciro gakomeye kuko afatanyije n’abandi, bifuza kubaka ikipe ikomeye.

Ati “Igitekerezo cyo gukorana, kwari ukugira ngo tugere ku ntego zacu zagutse. Ni igihe cyiza cyo gukorera hamwe tukazagera ku ntego yacu yagutse. Niteguye gufasha buri kimwe hano mu nzu yanjye nshya.”

Umuyobozi w’ikipe, Beckam, yunzemo avuga ko mu myaka icumi ishize zari inzozi kuri iyi kipe ku kubona umukinnyi munini nka Messi.

Ati “Mu myaka icumi ishize ubwo nari ntangiye urugendo mu kipe nshya i Miami, navuze ko mfite inzozi zo kuzana abakinnyi beza ku Isi muri uyu Mujyi mwiza.”

Yongeyeho ati “Nifuzaga abakinnyi twafatanya mu ntego nari mfite ubwo nazaga muri La Galaxy, mu gufasha gukura umupira muri Amerika. Uyu munsi ni inzozi zabaye impamo. Igikurikiyeho, ni ugutangira akazi. Si njye uzabona Leo ari mu kibuga.”

Messi wamaze gutangira ubuzima bushya muri Inter Miami, azakina umukino we wa Mbere wa shampiyona ubwo ikipe ye izaba ikina na Liga MX Cruz Azul, tariki 21 Nyakanga 2023.