Ntibisanzwe: Umukecuru yatabaye umukobwa we watabazaga umukwe we ahita amwadukira aramusambanya

Ntibisanzwe: Umukecuru yatabaye umukobwa we watabazaga umukwe we ahita amwadukira aramusambanya

  • Umugabo Yafashe Ku Ngufu Nyirabukwe Ubwo Yazaga Gutabara Umukobwa We

Jul 15,2023

Mu Ntara ya Copperbelt i Lufwanyama muri Zambia,umukecuru w’imyaka 58 yafashwe ku ngufu n’umukwe we nyuma yo kuza kubakiza ubwo bari bari mu mirwano. Uyu mugabo uzwi ku izina rya Pathias Ngwata w’imyaka 33, ukomoka mu gace ka Mukutuma, yahise atabwa muri yombi na polisi nyuma yo gufatwa asambanya nyirabukwe ubwo yaraje guhosha amakimbirane.

Uyu mukecuru yakomeretse ku bice birimo iminwa yo hejuru yabyimbye, ku ijosi, no mu ruhanga, ndetse n’ijisho ry’ibumoso ryakomeretse cyane. Ni nyuma y’uko yagundaguranaga n’uwo mugabo ubwo yamufataga ku ngufu.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe intara y’umuringa, Peacewell Mweemba, yavuze ko uyu mubyeyi yafashwe ku ngufu mu gihe yari aje gutabara umukobwa we ubwo yari arimo gutabaza.

Uyu nyiri gukubitwa yahise ahunga ajya aho umugabo we atamubona.