Uwunganira Prince Kid yatangaje ko umukiriya we akomeje gushyirwa mu rujijo

Uwunganira Prince Kid yatangaje ko umukiriya we akomeje gushyirwa mu rujijo

Jul 15,2023

Umunyamategeko umwe muri babiri bunganira Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, Me Emelyne Nyembo, aravuga ko umukiriya we akomeje kujurajuzwa, bikamushyira mu rujijo rw’ikigambiriwe.

Ni amarangamutima yagaragaje, yerekana ko atishimiye kuba ubushinjacyaha bwashyize mu masaa saba y’ijoro ryo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2023 muri sisiteme y’urubanza ibimenyetso rwagombaga kwifashisha, habura amasaha make ko urubanza rutangira.

Ubushinjacyaha bwiseguye imbere y’urukiko rukuru, busobanura ko impamvu bwashyize muri sisiteme ibi bimenyetso birimo ijwi bukerewe ari uko kuri uyu wa 13 ari bwo yabihawe na Laboratwari y’igihugu ifata ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

Me Nyembo mu kiganiro yagiranye na Jalas Official TV yari ku rukiko, yagaragaje ko yababajwe no kuba ibi bimenyetso byashyizwe muri sisiteme ku munsi w’urubanza. Ati: “Ntabwo navuga ko tubyishimiye kubera ko amategeko aberaho kubahirizwa.”

Yakomeje ati: “Niba impande zose ziba zigomba gutanga ibimenyetso bisobanura, bigashyirwaho mu gihe, uko umushingamategeko yabiteganyije. Kubishyiraho uyu munsi saa saba za nijoro muzi neza ko urubanza rugomba kuburanishwa uyu munsi, ari mwe mwatanze impamvu yo kugira ngo urubanza rusubikwe, ndabibonamo ikibazo.”

Me Nyembo yavuze ko umukiriya we ari mu rujijo bitewe n’ibiri kuba. Ati: “Twagaragaje impungenge, uwo twunganira ari muri dilemme, buri munsi ejo hatazaza ikindi, kuko bigenze kuriya n’ejo bazana ikindi, ejo hakaza ikindi ariko reka twizere ko iyi ari yo nshuro ya nyuma bigenda gutyo. Gusa nyine twatunguwe.”

Uyu munyamategeko yavuze ko yizeye ko umukiriya we azahabwa ubutabera, kandi ngo ashyigikiye ko umucamanza yagaragaje ko urubanza ruburanishwa rukarangira byibuze muri Nzeri 2023. Yunzemo ati: “Urukiko na rwo ruri conscient y’uko bimaze gutinda.”

Prince Kid ari kuburana kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize. Yari yaragizwe umwere mu Kuboza ariko ubushinjacyaha burajurira, biba ngombwa ko byemeza ko urubanza rusubirwamo kuri uyu wa 14 Nyakanga. Rwasubitswe, rwimurirwa tariki ya 15 Nzeri 2023.