Mugisha Bonheur yagiye gukina muri Libya

Mugisha Bonheur yagiye gukina muri Libya

Jul 15,2023

Umukinnyi wo hagati mu kipe y’Igihugu, Amavubi, Mugisha Bonheur wakiniraga APR FC, yerekeje muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Libya.

Uyu musore wari umaze imyaka ibiri mu kipe y’Ingabo, yafashe indege mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023.

Amakuru yamenyekanye n’ uko Casemiro agiye gusinyira ikipe ya Al Ahly Tripoli ikina mu cyiciro cya Mbere mu gihugu cya Libya. Asanze Haruna Niyonzima muri shampiyona yo muri iki gihugu.