Hamissa Mobeto yerekanye umusore barimo gukundana muri iyi minsi

Hamissa Mobeto yerekanye umusore barimo gukundana muri iyi minsi

Jul 15,2023

Umunyamidelikazi Hamisa Mobetto wakanyujijeho n’umuhanzi Diamond yerekanye umusore bari murukundo , yifashishije imbuga nkoranyambaga zirim Snapchat.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane 13 Nyakanga, nibwo Hamisa Mobeto yashimangiye ko umukunzi afite ari we yari ategereje mu mashusho n’amafoto atandukanye yagiye ashyira hanze. Ati: ”Kuri uyu mugabo turi kumwe hano ndagukunda bisumbye amagambo. Kandi nizera ko ubyumva niyo ntari hafi ngo mbikubwire.”

Ibi abitangaje kandi nyuma y’iminsi micye mu kiganiro kimwe aheruka kugira atangaje ko yizere ko yamaze kubona urukundo rw’ubuzima bwe.

Ati ”Bwa mbere nabonye umuntu dushobora kuvuga rumwe kandi ibyo dukora byose biba byoroshye binajyana, biboneye, ndifuza gushyingiranwa na we nkajya mutekera neza.”

Kubasha kugura imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Vogue ni ikimenyetso cy’ibyo uyu mugore ukiri muto mu myaka amaze kugeraho.

Yatangaje ko atifuzaga ko abantu bamenya ko afite iyi modoka ya miliyoni 100Frw, ariko yibutse ibyuya yabize kugira ngo abashe kuyigura, birangira yiyemeje kubitangaza.

Nyuma yuko benshi babonye iyi foto batangiye kuvuga ko uyu mugore yaba yaravuye ku cyemezo aherutse gutangaza ko yafashe kijyanye no kuba atazongera gukundana hafi aho aho yavugaga ko kuri ubu ari kurwana n’urugambo ryo gukora iyo bwabagabo ngo yiyubake nyuma yo kugura kugurisha imodoka yahawe na Diamond akigurira indi.