Ese umugore ashobora gusama igihe yihanaguje isume cyangwa igitenge kiriho amasohoro? Sobanukirwa

Ese umugore ashobora gusama igihe yihanaguje isume cyangwa igitenge kiriho amasohoro? Sobanukirwa

  • Bigenda gute iyo umugore yihanaguje igitambaro kiriho amasohoro

  • Ibisabwa kugirango umugore / umukobwa abashe gusama

Jul 08,2023

Abakobwa cyangwa abagore batandukanye usanga bajya bibaza niba yihanaguje igitenge cyangwa undi mwenda uriho amasohoro yasama mu gihe yaba ari mu gihe cy’uburumbuke, ariko ugasanga nta gisubizo kibonetse ari nayo mpamvu tugiye kurebera hamwe uko byagenda.

Twifashishije urubuga rwa icliniq.com ruvuga ko kugira ngo umukobwa asame, ubusanzwe bisaba ko haba habayeho gukora imibonano idakingiye, akaba ari mu gihe cy’uburumbuke. Bisaba ko uwo bakoranye imibonano aba amaze gukura, na we abasha gusohora intanga ngabo. Uyu mukobwa agomba kuba afite imyanya myibarukiro ikora neza, kandi umugabo na we akaba afite imyanya myibarukiro ikora neza.

Kimwe mu bindi byinshi bisabwa ngo umugabo/umusore atere inda, ni uko aba asohora intanga ngabo ziri hagati ya miliyoni 50 na 200, kandi zikaba ziri mu masohoro ari hagati ya mililitiro (ml) 3 na 6 (akayiko gato gashyira isukari mu cyayi kenda kuzura, kuzuye cg gasendereye). Umugabo usohora amasohoro make, cg mu masohoro ye hakaba harimo intanga ngabo nke, uwo nguwo ntatera inda. Ngaho noneho ibaze gufata ya masohoro yuzuye ku kayiko gato ukayasuka ku gitenge. Ese ayabasha kwinjira ngo ni uko umukobwa yihanaguje icyo gitenge angana iki? Yaba ari make cyane kuko hari asigara ku gitenge.

Ikindi, mu gukora imibonano bisanzwe, intanga ngabo zisigwa hafi y’inkondo y’umura, akaba ari ho zitangirira urugendo rwo kujya guhura n’intanga ngore iba yarekuwe, itegerereje mu muyoborantanga, hafi y’ibisantoki. Ubu noneho habayeho kwihanaguza igitenge, byaba bisobanura ko intanga ngabo nke cyane zabasha kwinjira, zitangirira urugendo ku mwenge winjira imbere mu myanya myibarukiro y’umugore. Urugendo ruba rwiyongereye, kandi zinjiye ari nke cyane.

Muri make, ibi byose mbikweretse kugira ngo umenye ko amahirwe yo gusama habayeho kwihanaguza igitenge cyagiyeho amasohoro ari hafi ya ntayo. Biragoye ko wasama kuko urebye ntibinashoboka, binabaye byaba ari igitangaza gikomeye kibaye kuko byonyine intangangabo zimara hanze byibura iminota itanu zigahita zipfa bitewe n’aho ziri.