Ibyishimo by'umuhanzi Christopher uhamya ko yakabije inzozi

Ibyishimo by'umuhanzi Christopher uhamya ko yakabije inzozi

  • Christopher Muneza yifotoranije na Perezida Kagame

Jul 04,2023

Umuhanzi Muneza Christophe wamamaye cyane ku izina rya Christopher yagaragaje ibyishimo yatewe no kwifotoranya Perezida wa Repubulika Paul Kagame , aho yatangaje ko inzozi ze zabaye impamo.

Christopher mu butumwa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram yifashishije mashusho, yanditse amagambo agaragaza ibyishimo yatewe no guhura na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Umuhanzi Christopher yagaragaye ari gufata ifoto na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yuzuye ibyishimo avuga ko inzozi ze azigize impamo.

Muneza yagize ati:” Unforgettable moment capturing my dreams and inspirations in a Frame”.

Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto ndetse na videwo, bamwe mu byamamare Nyarwanda bagaragaje ko bishimiye cyane iyi foto binyuze ahatangirwa ibitekerezo.