USA: Abagera kuri 30 barasiwe mu birori

USA: Abagera kuri 30 barasiwe mu birori

Jul 04,2023

Abapolisi baravuga ko babiri mu barashwe bamaze gupfa, mu gihe abandi batatu barembye cyane. Polisi yavuze ko yakiriye telefoni nyinshi zivuga kuri iryo raswa.

Umuyobozi w’umujyi wa Baltimore Brandon Scott, yabwiye televiziyo y’Abanyamerika CNN ko iraswa ry’aba baturage rigaragaza ko ikibazo cy’uburyo abantu bemerewe gutunga imbunda gikwiriye gusuzumwa bitari muri Baltimore gusa ahubwo mu gihugu hose.

Komiseri Richard Worley, umuyobozi w’agateganyo wa polisi ya Baltimore, yavuze ko ibyabaye byageze ku bantu benshi. Yavuze ko abagera kuri 20 mu bakomeretse bashoboye kwijyana kwa muganga.

Ubutumwa umuyobozi w’umujyi wa Baltimore yatanze, yabaye nk’uburira abagabye icyo gitero agira ati: ‘Ndashaka ko ababikoze banyumva neza. Ntituzatuza tutarabafata kandi tuzabafata’.

Yakomeje agira ati: ‘Gusa nizere ko na mbere yaho, buri uko muhumetse mutekereza ku bo mwavukije ubuzima no ku bantu bose mwateye ikibazo uyu munsi”.