Israel yagabye igitero gikomeye muri WestBank ikoresheje Drone

Israel yagabye igitero gikomeye muri WestBank ikoresheje Drone

  • Igitero cya Israel cyahitanye 3 muri Parestine

Jul 04,2023

Kubera urusaku rw’amasasu n’ibiturika byumvikanye mu mujyi nyuma y’amasaha make y’igitero na drone zumvikana hejuru y’imitwe, Brigade ya Jenin, umutwe ugizwe n’imitwe yitwara gisirikare itandukanye ikorera mu nkambi nini y’impunzi yo muri uyu mujyi, yavuze ko irimo guhangana n’ingabo za Israel.

Nibura drone esheshatu zazengurukaga muri uyu mujyi hamwe no hejuru y’inkambi byegeranye, ahantu huzuye abantu benshi bagera ku 14.000 ku buso butageze kuri kimwe cya kabiri cya kilometero kare nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Umushoferi wo muri Palestine utwara imbangukiragutabara, Khaled Alahmad, yagize ati: "Ibibera mu nkambi y’impunzi ni intambara ya nyayo". "Hari ibitero biva mu kirere byibasira inkambi, igihe cyose twatwaraga imbangukiragutabara zigera kuri eshanu kugeza kuri zirindwi tukagaruka zuzuye abantu bakomeretse."

Minisiteri y’ubuzima ya Palestine yemeje ko byibuze abantu batatu bishwe abandi 27 barakomereka muri Jenin, mu gihe undi mugabo yiciwe mu mujyi wa Ramallah nyuma yo kuraswa mu mutwe kuri bariyeri.