Rayon Sports yarekanye amatike y'umwaka w'imikino utaha harimo n'izagura milyoni 5RWF

Rayon Sports yarekanye amatike y'umwaka w'imikino utaha harimo n'izagura milyoni 5RWF

  • Amatike ya Rayon Sports

Jul 01,2023

Ni amatike ari mu byiciro bitatu bitewe n’aho umuntu yicara muri stade, ndetse n’ibyo azajya agenerwa bitewe n’itike yaguze byose bijyana n’ubushobozi bwe.

Icyiciro cya mbere ni mu myanya y’icyubahiro (VVIP), cyashyizwe mu byiciro bibiri aho icya mbere cyitiriwe inyuguti ya A, uyigura agomba kwishyura Miliyini 5Frw. Uyu muntu intebe ye izaba yanditseho izina rye, mu gihe yaba adahari akaba yakohereza n’undi muntu, bose bataboneka ikaba ibereyaho.

Uwishyuye izi miliyoni 5Frw azemererwa umwambaro wa Rayon Sports, ahabwe umwanya wo kwerekana umukinnyi mu gihe cyo kuberekana, ahabwe parikingi y’imodoka nayo iriho izina rye. Uyu muntu kandi azasohokana n’ikipe mu mikino Nyafurika, yafashijwe gushaka ibyangombwa ariko ibindi byose birimo itike no kubaho akabyishakira.

Uzagura iyi tike kandi azemererwa kureba imikino Rayon Sports yakiriye n’iyo yasohotse, haba imbere mu gihugu no hanze, anahabwe ibikoresho byose ikipe izaba irimo gucuruza ku isoko.

ade, ndetse n’ibyo azajya agenerwa bitewe n’itike yaguze byose bijyana n’ubushobozi bwe.

Itike ya miliyoni 5Frw

Icyiciro cya mbere ni mu myanya y’icyubahiro (VVIP), cyashyizwe mu byiciro bibiri aho icya mbere cyitiriwe inyuguti ya A, uyigura agomba kwishyura Miliyini 5Frw. Uyu muntu intebe ye izaba yanditseho izina rye, mu gihe yaba adahari akaba yakohereza n’undi muntu, bose bataboneka ikaba ibereyaho.

Uwishyuye izi miliyoni 5Frw azemererwa umwambaro wa Rayon Sports, ahabwe umwanya wo kwerekana umukinnyi mu gihe cyo kuberekana, ahabwe parikingi y’imodoka nayo iriho izina rye. Uyu muntu kandi azasohokana n’ikipe mu mikino Nyafurika, yafashijwe gushaka ibyangombwa ariko ibindi byose birimo itike no kubaho akabyishakira.

Uzagura iyi tike kandi azemererwa kureba imikino Rayon Sports yakiriye n’iyo yasohotse, haba imbere mu gihugu no hanze, anahabwe ibikoresho byose ikipe izaba irimo gucuruza ku isoko.

Itike ya Miliyoni 1Frw

Mu cyiciro cya kabiri cya VVIP cyitiriwe inyuguti ya B, itike yacyo y’umwaka izaba igura miliyoni 1Frw. Uzagura iyi tike azaba yemerewe kureba imikino ikipe yakiriye gusa, ahabwe imyambaro y’ikipe yaba iyambarwa mu rugo, hanze, n’umwambaro wa gatatu w’ikipe. Azahabwa kandi parikingi y’imodoka akajya no mu kanama ngishwanama k’ikipe ya Rayon Sports, na we akazajya afashwa gushaka ibyangombwa mu gihe yifuza guherekeza ikipe mu mikino yo hanze y’u Rwanda.

Icyiciro cya gatatu cy’itike y’umwaka Rayon Sports yamuritse cyiswe VIP, aho uwaguze iyi tike y’ibihumbi 500Frw, uretse kwemererwa kwitabira imikino ikipe yakiriye, azanemererwa guhabwa umwambaro umwe muri itatu ikipe izajya yambara, no kugira umwanya we muri stade.

Umwaka w’imikino wa 2023-2024 biteganyijwe ko uzatangira tatiki 12 Kanama 2023, hakinwa umukino w’Igikombe kiruta ibindi Rayon Sports izakinamo na APR FC, mu gihe shampiyona iteganyijwe gutangira tariki 18 Kanama 2023.