Uganda: Umugabo yatunguwe no gusanga mu bana 6 bose yitaga abe abamenyera buri kimwe nta numwe we urimo

Uganda: Umugabo yatunguwe no gusanga mu bana 6 bose yitaga abe abamenyera buri kimwe nta numwe we urimo

Jun 29,2023

Umugabo ukomoka muri Uganda, usanzwe akora i Burayi, yaguye mu kantu nyuma yo gusanga abana batandatu yahahiraga akanabishyurira amashuri mu bigo mpuzamahanga atari abe.

Iki kibazo cyagaragajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu, Simon Peter Mundeyi, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Mbere tariki ya 26 Kamena 2023, i Kampala.

Mundeyi, yavuze ko uwo mugabo yagiranye amakimbirane n’umugore we akamubwira ko bamwe mu bana bafite atari abe, yigira inama yo kujya kubafatira ibizamini bigaragaza isano y’amaraso (ADN).

Nubwo umugore yaje gusaba imbabazi avuga ko ayo magambo yayavugishijwe n’umujinya, umugabo yarakomeje abapimisha mu ibanga muri laboratwari y’igihugu. Ubwo ibisubizo byajyaga hanze, yanze kubyemera ariko bamugira inama yo kujyana impagararizi zabyo mu zindi laboratwari.

Mundeyi yagize ati “Yajyanye impagararizi muri Canada, izindi muri Afurika y’Epfo, ibisubizo bigaragaza ko n’ubundi mu bana batandatu nta n’umwe bafitanye isano.”

Nibura abagabo bagera kuri 32 ngo bandikiye Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka basaba ko pasiporo z’abana ziteshwa agaciro nyuma yo gusanga nta sano y’amaraso bafitanye nk’uko babitekerezaga.