Umuhungu wa Lungu Edgar wahoze ari perezida wa Zambia yafashwe arafungwa

Umuhungu wa Lungu Edgar wahoze ari perezida wa Zambia yafashwe arafungwa

Jun 27,2023

Polisi ya Zambia kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Kamena 2023, yataye muri yombi umuhungu w’uwahoze ari Perezida, Edgar Lungu, imushinja gutunga umutungo ukekwaho kuba waravuye mu byaha .

Daliso Lungu w’imyaka 36, ​​umucuruzi, yashinjwaga hamwe n’umugore we Matildah Milinga, na we ufite imyaka 36, ​​nk’abayobozi b’ikigo cyitwa Saloid Traders Limited.

Mu itangazo ryatangiwe mu murwa mukuru, Lusaka, umuvugizi wa polisi, Rae Hamoonga, yatangaje ko iyi sosiyete ifite imodoka 48 zifite agaciro ka miliyoni zirenga 23 z’Ama-Kwacha ya Zambiya (miliyoni 1.34 $) n’umutungo utimukanwa ufite agaciro ka miliyoni zisaga 12 z’Ama-Kwacha ($ 704.000) ukekwaho kuba waravuye mu byaha.

Hamoonga ati "Byongeye kandi, Daliso Lungu nk’umuntu ku giti cye yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gutunga imitungo ikekwaho kuba yaravuye mu byaha, ku bijyanye n’imodoka 21 zifite agaciro ka miliyoni zirenga imwe y’Ama-Kwacha ya Zambia n’umutungo utimukanwa ufite agaciro ka miliyoni zirenga 31 y’Ama-Kwacha, byose byanditse mu izina rye ".

Yavuze ko Daliso na we yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amafaranga, mu gihe bivugwa ko yanyereje miliyoni zirenga 23 z’Ama-Kwacha nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.

Hamoonga yongeyeho ati: "Yashyiraga aya mafaranga kuri konti ya Saloid Traders Limited muri Banki Nkuru y’Ubucuruzi ya Zambia. Ibi byabaye hagati ya tariki 17 Nzeri 2017 na 24 Mutarama 2022 i Lusaka."

Yavuze ko aba bombi barekuwe by’agateganyo kandi ko bazitaba urukiko bidatinze.

Ifatwa rya Daliso rije nyuma y’icyumweru kimwe gusa inzego zishinzwe kubahiriza amategeko muri iki gihugu zifatiriye imitungo y’uwahoze ari umugore w’uwahoze ari perezida, Esther Lungu n’umukobwa we, Tasila, bakekwaho kuba barayibonye mu buryo butemewe n’amategeko.

Abashyigikiye Lungu bafashe iki cyemezo nko kumugendaho, ariko guverinoma ibitera utwatsi yemeza ko inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ziri gukurikiza gusa amategeko.