FERWAFA yabonye ubuyobozi bushya nyuma y'ukwezi kw'inzibacyuho

FERWAFA yabonye ubuyobozi bushya nyuma y'ukwezi kw'inzibacyuho

Jun 25,2023

Ni amatora yabereye mu Nteko rusange isanzwe yabaye kuri uyu wa Gatandatu, maze asiga Munyantwali Alphonse wari Perezida w’ikipe ya Police FC ari na yo yiyamamaje aturukamo, ari we atorewe kuba Perezida wa FERWAFA, atowe ku majwi 51 mu gihe abatoye oya babaye bane (4) naho ijwi rimwe rikaba imfabusa.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari, hatowe Habyarimana Marcel Matiku, wari umaze iminsi 39 ari we uyoboye inzibacyuho ya FERWAFA, akaba yatowe ku majwi 51, oya zikaba eshanu.

Habyarimana Marcel Matiku yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imari n’imiyoborere

Mugisha Richard yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike, aho yagize amajwi 52, naho oya zikaba zabaye enye (4).

Mugisha Richard yatorewe, Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike

Uko indi myanya yatorewe:

- Madamu Rwakunda Quinta, yatorewe kuba Komiseri ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa no gushaka Inkunga.

- Rugambwa Jean Marie yatorewe kuba Komiseri ushinzwe Imari.

Abatowe bose bakaba bazafatanya kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.