Umugabo yakatiwe gufungwa imyaka 15 azira ikibuno cy'umugore

Umugabo yakatiwe gufungwa imyaka 15 azira ikibuno cy'umugore

Jun 24,2023

Umugabo witwa Mathotho w’imyaka 55 y’amavuko yakatiwe gufungwa imyaka 15 azira gukorakora umugore utari uwe nyuma yo guhengera ko umugabo we adahari. Amakuru avuga ko uyu mugabo yahengereye igicuku kinishye ajya mu rugo rw’umuturanyi we ariko akaba yari yacunze ko umugabo we adahari maze aboneza mucyumba aramukorakora.

Bitewe n’uko ngo itara ryakaga mu cyumba , uyu mugore ngo yumvise umuntu amukorakora ashidukira hejuru asanga Mathotho arimo arenga ava mu cyumva niko guhita abibwira umubyeyi we wari mu kindi cyumba.

Yagize ati ”Ubwo nabyukaga nabonye bwana Mathotho yiruka avuye mu cyumba ndaramo, hanyuma mpita njya kubyutsa papa mubwira ibimbayeho aramukurikira ariko asanga yarenze ntiyamubona.”

Avuga ko ariko mbere yo kugenda yabanje kumukorakora ku kibuno kuko yacunze umugabo we ngo adahari.

Uyu muryango wahise utanga ikirego kuri Polisi yo mugace ka Feni muri Zambia ahita atabwa muri yombi ari nabwo nyuma yashyikirijwe urukiko icyaha kiramuhama ahita akatirwa imyaka 15 y’igifungo. Ku ruhande rw’ushinjwa yemera ko byabayeho ariko akaba yarabitewe n’inzoga kuko ngo yamwitiranyije n’umugore we kuko ubusanzwe inzu zabo zegeranye.