Umubyeyi wa Perezida Ruto yishimiwe na benshi kubera ibyo yakoreye umukobwa wafotoraga yambaye impenure

Umubyeyi wa Perezida Ruto yishimiwe na benshi kubera ibyo yakoreye umukobwa wafotoraga yambaye impenure

Jun 24,2023

Umubyeyi wa Perezida William Ruto uyobora Kenya, Sarah Samoei Cherono, yatangaje ko yatwikirije umwenda we Gafotozi w’umukobwa wari wambaye impenure (akenda kagufi bikabije).

Ibi byabaye kuri uyu wa 21 Kamena 2023 ubwo Sarah yasuraga Guverineri w’intara ya Uasin Gishu, Jonathan Bii, nk’uko bigaragazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya.

Muri uku guhura na Guverineri, Sarah yafashe mikoro maze yibutsa abakobwa n’abagore ko bagomba kurangwa n’imyambarire ibahesha agaciro, afatiye ku rugero rw’uyu Gafotozi.

Sarah yagize ati: "Kuva kera twigishijwe ko umugore atagomba kugira aho ajya adatekenye igitenge. Mwese mwarabyigishijwe? Ushobora guhura n’umubyeyi ukuriwe mu muhanda, udafite icyo kumutwikira. Murabyumva?"

Ageze kuri uyu mukobwa ufotora, yagize ati: "Ubwo nageraga hano, nabonye umukobwa wanjye hariya.Umwenda we wari mugufi cyane. Nibajije nti ’Ese igikoresho cye kiguye hasi, akunama agitora kandi nta mwenda afite wo kwitwikira?’ Ni yo mpamvu navuye mu byicaro byanjye, njya kumutwikiza umwenda anjye. Ndagukunda mukobwa wanjye."

Ubutumwa bwa Sarah bwasekeje cyane kuva atangira kubuga kugeza abusoje. Abenshi bari mu ihema ryabereyemo iki kiganiro bamukomeye amashyi.