Umugabo ukekwaho kwica umugore we n'abana 3 agatoroka yafashwe

Umugabo ukekwaho kwica umugore we n'abana 3 agatoroka yafashwe

Jun 24,2023

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Musonere Théogène wo mu karere ka Kayonza rwari rumaze igihe rushakisha kubera uruhare akekwaho kugira mu iyicwa ry’umugore we ndetse n’abana batatu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yatangaje ko uriya mugabo yatawe muri yombi ejo ku wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2023.

Musonere yatawe muri yombi "ku bufatanye n’abaturage...yafashwe nyuma y’uko amaze iminsi yihishahisha, iperereza rirakomeje."

Mu ijoro ry’itariki ya 14 Kamena ni bwo bikekwa ko Musonere wari utuye mu mudugudu wa Mubuga, akagari ka Gitara ho mu murenge wa Kabare muri Kayonza, yishe abo mu muryango we mbere yo guhita atoroka.

Hari amakuru avuga ko mbere y’uko Musonere yihekura urugo rwe rwari rusanzwemo amakimbirane, ndetse no kugira ngo bimenyekane ko mu rugo habayemo ibyago, abaturanyi bumvise hamaze umwanya nta ntonganya zihari bikabatera amakenga.

Bivugwa ko uriya muryango wari warigeze kwimukira mu Karere ka Bugesera, uhageze ubuyobozi bububakira inzu, umugabo aza kuyigurisha.

Umugore yaje gusubira iwabo mu Burasirazuba, nyuma umugabo agaruka ahamusanga, ariko bakabana mu makimbirane.

Amakuru avuga ko Musonere ubwo yari amaze kwica umugore n’abana be yagumye mu karere ka Kayonza ari naho yafatiwe, bigakekwa ko ari inzara yatumye ajya ahagaragara.

Nyuma yo gufatwa, RIB yemeje ko igomba kumubaza kuri ibi byaha, ubundi dosiye igashyikirizwa Ubushinjacyaha ari na bwo buzayiregera urukiko.

Abo akekwaho kwica ni Mukawizeye Donatha w’imyaka 32 wari umugore we, n’abana babo batatu barimo umukuru w’imyaka 12, ubuheta bwabo w’imyaka 10 n’umuhererezi wari ufite imyaka ibiri.