Kamonyi: Hafashwe abasore 3 bibaga abaturage batoboye inzu

Kamonyi: Hafashwe abasore 3 bibaga abaturage batoboye inzu

Jun 21,2023

Mu masaha y’igitondo cyo ku munsi w’ejo hashize tariki ya 20 Kamena, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu Karere ka Kamonyi yafashe itsinda ry’abantu batatu bakekwaho ubujura bwa televiziyo n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Abafashwe ni abasore babiri bafite imyaka 19 y’amavuko na mugenzi wabo w’imyaka 18, bafatiwe mu mudugudu wa Nyarusange, akagari ka Remera mu murenge wa Rukoma, ahagana saa Kumi n’imwe za mu gitondo.

Bafatanywe ibikoresho bagiye biba mu bihe bitandukanye birimo televiziyo eshatu, mudasobwa ebyiei n’ibikoresho byazo, radio na bafure zayo ebyiri n’imfunguzo nyinshi bacurishije bakoreshaga muri ubwo bujura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko bafatiwe mu rugo, aho bari baragize ububiko bw’ibyo bibye biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati "Uko ari batatu bafatiwe mu bikorwa Polisi yateguye hagendewe ku makuru yamenyekanye aturutse mu Karere ka Bugesera ari naho bakomoka, ko bakora ubujura bwo kwiba batoboye inzu no gushikuza abantu ibyo bafite bakiruka, nyuma bakaza kwimukira mu Karere ka Kamonyi."

"Habanje gufatwa babiri babanaga mu nzu iherereye mu mudugudu wa Nyarusange, bafatanwa ibyo bibye birimo televiziyo ebyiri, mudasobwa ebyiri na radiyo, berekana mugenzi wabo bakoranaga, na we wari ufite televiziyo yo mu bwoko bwa flat."

Nyuma yo gufatwa bavuze ko bakoraga ubwo bujura mu Karere ka Bugesera no mu Mujyi wa Kigali, batoboye cyangwa bafunguye inzu bakoresheje imfunguzo nyinshi bitwazaga, kandi ko ibyo babaga bibye babibikaga aho mu karere ka Kamonyi bateregereje kubigurisha.

SP Habiyaremye yaburiye abantu bakomeje kwishora mu bujura ko bakwiriye kubicikaho bagakura amaboko mu mifuka bagakora imirimo ibateza imbere, bitari ibyo ko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Hamwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gacurabwenge kugira ngo iperereza rikomeze, ibyo bibwe bisubizwe ba nyirabyo.