Uganda: Ubuhamya bw'abana barokotse mu buryo butangaje igitero cy'inyeshyamba za ADF

Uganda: Ubuhamya bw'abana barokotse mu buryo butangaje igitero cy'inyeshyamba za ADF

Jun 20,2023

Ari ku bitaro bya Bwera mu karere ka Kasese, yagize ati: "Nisize amaraso ya bagenzi banjye bapfuye, mu kanwa, mu matwi no ku mutwe wanjye kugira ngo abateye bagire ngo napfuye".

Abantu bagera kuri 40 – barimo abanyeshuri 37 – bapfiriye muri icyo gitero cyo ku ishuri ryisumbuye ryo mu mujyi muto wa Mpondwe cyabaye ku wa gatanu nijoro.

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yegetse icyo gitero ku ntagondwa zo mutwe wa ADF (Allied Democratic Forces), yongeraho ko "bishoboka ko zakoranye n’abandi bagizi ba nabi kuko numva ko iryo shuri ryari ririmo amakimbirane".

Uwo mutwe washinzwe mu myaka ya 1990, ufata intwaro urwanya Museveni – amaze imyaka 37 ku butegetsi, uvuga ko abaturage ba nyamucye b’abayisilamu batotezwa.

Amakuru avuga ko umukuru wawo mu 2016 yatangaje ko uyobotse umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).

Ariko mu kwezi kwa Mata (4) mu 2019 ni bwo bwa mbere IS yemeye ko ikorera muri ako gace, ubwo yigambaga ko ari yo yagabye igitero ku birindiro bya gisirikare hafi y’umupaka na Uganda.

Icyo gihe yatangaje ishingwa ry’"Intara y’Afurika yo Hagati" y’umutwe wa IS, cyangwa ISCAP, mu mpine y’Icyongereza.

Abanyeshuri batandatu byemezwa ko bashimuswe ubwo izo ntagondwa zasubiraga muri DR Congo.

Julius ni umwe mu bantu batandatu bashoboye kurokoka icyo gitero cyamaze amasaha menshi.

Ntiyamenye abo bari bateye, ariko yavuze ko bari abagabo bafite imbunda, bagabye icyo gitero ahagana saa yine z’ijoro (22:00) ku isaha yo muri Uganda.

Yavuze ko abo bateye bagiye ku nzu abahungu bararamo ariko ko abanyeshuri bari bayifunze nyuma yo kubona ko bari mu kaga.

Julius yari ahagaze inyuma y’abanyeshuri benshi bari bakoze ingabo (inkingi) iruhande rw’umuryango, baje kwicwa barashwe ubwo intagondwa zari zishoboye kwinjira muri iyo nzu yo kuraramo.

Habayeho imiborogo ubwo abanyeshuri bari barimo kuraswa no gutemagurwa kugeza bapfuye.

Yahise yihutira kurira ku gitanda cyo hejuru (ku gitanda kigerekeranye), akuraho zimwe mu mbaho z’ibiti zo ku gisenge, asimbukiramo imbere ngo yihishe.

Ari aho hejuru, yarebye, nta bushobozi afite bwo kugira icyo abikoraho, ukuntu bagenzi be bari barimo kwicwa bunyaswa n’abo bateye, nyuma batwika za matola (matelas) barahava.

Avuga ko izo ntagondwa zumvise urwo rusaku ziragaruka.

Aho ni ho Julius yibwiye ko uko byagenda kose agomba kurokoka icyo gitero.

Yagize ati: "Naryamye iruhande rw’imirambo iriho amaraso y’inshuti zanjye. Nuko nisiga amaraso menshi mu matwi, mu kanwa no ku mutwe wanjye, nuko ubwo intagondwa zazaga, zigenzura ikiganza cyanjye zireba ko [niba] umutima ugitera ziragenda".

Undi munyeshuri wakorotse, Godwin Mumbere, na we yari ari muri iyo nzu yo kuraramo Julius yari arimo.

Uyu munyeshuri w’imyaka 18 avuga ko yibuka igihe abateye bajyaga ku nzu abakobwa bararamo, bakabakurura babakuramo, bakabica babatemaguza imihoro.

Nuko baza ku nzu abahungu bararamo, basenya umuryango batangira kugaba igitero ku bahungu.

Igitanda Godwin yari yihishe munsi yacyo cyarabirinduwe, nuko inshuti ze zari ziri hejuru yacyo zigwa hasi ziricwa.

Abarokotse batanu ubu barimo kondorerwa kuri ibyo bitaro. Umwe muri bo ni umukobwa, urembeye mu cyumba kivurirwamo indembe.

Umuganga w’inzobere mu kubaga yavuze ko adashobora gukurwa aho ari kuko yakomeretse cyane mu mutwe ubwo inyeshyamba zamuhondaga inyundo.

Bwambare yavuze ko umurambo umwe wonyine ari uwo utaratwarwa n’abo mu muryango w’uwo wishwe.

Ku cyumweru, imiryango yashenguwe n’agahinda yashyinguye 21 muri abo banyeshuri bishwe, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda.

BBC