Karasira Aimable yarezwe ibindi byaha by'inyongera

Karasira Aimable yarezwe ibindi byaha by'inyongera

Jun 20,2023

Ubushinjacyaha ntibwahawe umwanya ngo busobanure imikorere y’ibi byaha kuko Karasira yanze kwitabira iburanisha.

Umucamanza yatanze umwanya ku ruhande rwiregura ngo ruzabone umwanya wo kwisobanura kuri ibi byaha bishya.

Ubushinjacyaha bwamuregaga ibyaha bine byo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi, gukurura amacakubiri mu banyarwanda no gutangaza amakuru y’impuha.

Ibyaha byose bikomoka ku magambo yatangazaga ku muyoboro wa YouTube. Arabihakana akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki.

Umucamanza yatangaje ko Karasira niyongera kwanga kwitabira iburanisha nta mpamvu, urubanza ruzaburanishwa adahari.

Iburanisha rizasubukura mu kwezi gutaha

Src: Umuryango