Ibyihebe byishe abanyeshuri 25 muri Uganda

Ibyihebe byishe abanyeshuri 25 muri Uganda

Jun 17,2023

Abanyeshuri 25 biciwe mu gitero abo bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF bagabye mu kigo cy’ishuri riherereye mu gace ka Kasese ho mu burengerazuba bwa Uganda.

Ishuri ryagabweho igitero mu ijoro ryakeye ni iryisumbuye rya Mpondwe Lhubiriha riri hafi y’umupaka wa Uganda na Congo Kinshasa.

Umuyobozi wo mu gace ka Kasese wavuganye na ChimpReports yayibwiye ko "imirambo y’abanyeshuri yabonetse ku mbuga y’ishuri. Batemagurishijwe imipanga kugeza bashizemo umwuka."

Abarwanyi bikekwa ko ari ab’umutwe wa ADF ukorera mu mashyamba ya Congo bateye ririya shuri ubwo abanyeshuri bari basinziriye.

Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko nyuma ya kiriya gitero Polisi ndetse n’Igisirikare bahise bohereza kuri ririya shuri abapolisi bashinzwe kurwanya iterabwoba ndetse n’abasirikare kabuhariwe.

Amakuru avuga ko uretse abanyeshuri 25 ziriya nyeshyamba zishe, hari n’abandi batazwi umubare zashimuse mbere yo kubambukana muri Congo.

Inyeshyamba kandi zatwitse imodoka ya ririya shuri, ndetse zinasahura ibiribwa (kawunga n’ibishyimbo) byari mu bubiko bwaryo.

Amakuru avuga ko mu banyeshuri babarirwa muri 50 bigaga kuri ririya shuri batatu bonyine ari bo babonetse ari bazima, ibisobanura ko abandi babarirwa muri 20 bagikomeje kuburirwa irengero.

Ni ku nshuro ya kabiri ADF iturutse muri RDC igatera Uganda mu gihe kitageze ku mwaka.

Mu Ukuboza umwaka ushize Igisirikare cya Uganda cyishe abarwanyi 11 b’uriya mutwe, nyuma y’uko bo na bagenzi babo babarirwa muri 30 bari binjiye ku butaka bwa kiriya gihugu.

Igitero cyo mu ijoro ryakeye kibukuje icyo mu 1998, ubwo ADF yateraga Ishuri ryo mu gace ka Kabarole ikica abanyeshuri 80, na ho abarenga 100 ikabashimuta.

Uyu mutwe ukomeje kugaba ibitero kuri Uganda mu gihe muri 2021 Ingabo z’iki gihugu zifatanyije n’iza Congo Kinshasa bawutangijeho ibitero simusiga mu rwego rwo kuwutsinsura.

Uganda ivuga ko kuva icyo gihe ibitero by’ingabo zayo byiciwemo abarwanyi babarirwa muri 900 ba ADF.