Niyo Bosco yongeye kuvuga ku cyamukuye muri MIE ya Mulindahabi Irene

Niyo Bosco yongeye kuvuga ku cyamukuye muri MIE ya Mulindahabi Irene

Jun 14,2023

Umuhanzi Niyo Bosco wakoranaga na Mulindahabi Irene binyuze muri sosiyete ya MIE yavuze ukuri kucyamutandukanyije nawe Irene ahamya ko iyo baza gupfa amafaranga yari kwiyambaza urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha.

Yasobanuye ko abantu bavuga ibyo bashaka kubera amarangamutima kuko nta bwo bazi ubuzima bwa Niyo Bosco. Akimara gutandukana n’abo bakoranaga yagize agahinda gakabije bitewe no kubura amikoro, n’ikipe bagafatanyije.

Niyo Bosco uzwiho kwandika neza indirimbo, gucuranga Guitar no kubasha gusubiramo indirimbo z’abandi adategwa amaze igihe nta muntu afite umushinzwe nk’uko mu myaka itatu ishize yari muri MIE Empire y’umunyamakuru Murindahabi Irene.

Akimara gutandukana nabo yahise ajya mu yindi nzu ifasha abahanzi yitwa Sunday Media Entertainment ariko yahamaze iminsi 43 ahita atandukana nabo. Byaje kumenyekana ko nta masezerano y’imikoranire yari ahari ahubwo byari ugutwika nk’uko bisanzwe bimenyerewe mu myidagaduro yaba hano mu Rwanda n’ahandi hose ku isi.

Mu kiganiro yagiranye na Lucky Nzeyimana kuri Televiziyo Rwanda, Niyo Bosco abajijwe icyamutandukanyije na Murindahabi yasubije ati: ”Maze igihe kirekire ntasohora indirimbo. Muri Kanama 2023 nzaba maze umwaka ntasohora indirimbo”. Yakomeje avuga ko yagize agahinda gakabije akimara kuva mu biganza bya Murindahabi.

Ati: ”Nagize agahinda gakabije kubera kuva mu ikipe y’abamfashaga. Hari abantu bo mu itangazamakuru twaganiraga bakamfata amajwi ntanabizi nyamara bikangiza byinshi". Niyo Bosco ati:”Twakabaye twita ku kintu cyose cyatuma bikemuka aho kwita ku bibazo”.

Niyo Bosco yasobanuye ko atigeze agirana ibibazo bishingiye ku mafaranga na Murindahabi. Ati: ”Iyo haza kubamo ibibazo by’amafaranga nari kujya kuri RIB kuko mu itangazamakuru siho umuntu aregera undi. Abantu babifashe uko bashaka kuko ntabwo bazi ubuzima bwanjye”.

Niyo Bosco yatangiye kumenyekana mu 2019, indirimbo ye ya mbere isohoka mu 2020. Amaze gukora indirimbo 17. Zose yazikoreye muri MIE Empire ya Murindahabi Irene.