Kiyovu Sports yabonye umutoza mushya ukomoka mu Bugereki

Kiyovu Sports yabonye umutoza mushya ukomoka mu Bugereki

Jun 13,2023

Kiyovu Sports yamaze kwemeza ko umwaka utaha w’imikino wa 2023-24 izaba itozwa na Koukouras Petros ukomoka mu Bugereki.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Kiyovu Sports yagize iti “Amakuru mashya: Uyu munsi twasinyishije umutoza mukuru mushya. Izina rye ni Koukouras Petros. Ahawe ikaze mu ikipe.”

Koukouras Petros w’imyaka 34, yatangiriye umwuga we muri Pacific Heroes FC yo muri Ghana, ayitoza umwaka umwe kuva mu 2018.

Hagati ya 2019 na 2021, yabaye Umutoza wungirije Cyprian Besong Ashu mu Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo, ariko ntibyarambye kuko birukanywe nyuma y’imikino itandatu, asubira mu ikipe yahozemo muri Ghana.

Petros yongeye kubona akazi muri Nzeri 2021, agirwa Umutoza mukuru wa SC Villa yo muri Uganda, ariko na yo imwirukanira umusaruro muke ku mpera z’umwaka w’imikino, muri Kamena 2022. Kuva ubwo, ntihazwi neza aho yakoraga.

Muri Kiyovu Sports, uyu Mugereki aje kubaka bundi bushya kuko yamaze gutandukana n’abakinnyi benshi yagenderagaho, bamwe muri bo bashinjwa ubugambanyi nyuma yo gutakaza Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro bari bafiteho amahirwe.

Uretse kuba yabonye umutoza mushya, Kiyovu Sports iravugwamo amatora ya Komite Nyobozi nshya igomba kuyobora uyu Muryango, ateganyijwe tariki ya 2 Nyakanga kuri Kigali Pelé Stadium.