Amavubi agomba guhangana na Mozambique yatangiye umwiherero nyuma yo guterwa mpaga

Amavubi agomba guhangana na Mozambique yatangiye umwiherero nyuma yo guterwa mpaga

Jun 09,2023

Ikipe y’Igihugu Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura Ikipe y’Igihugu ya Mozambique izwi nka OS Mambas mu mikino yo guhatanira kuzajya mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko abakinnyi n’abatoza bose bameze neza nta kibazo.

mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu batangiye uyu mwiherero wo kwitegura umukino w’umunsi wa gatanu mui gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire muri Mutarama umwaka wa 2024.

Imyitozo iratangira kuri iki Gicamunsi kuri Kigali Pele Stadium izageze tariki 14 Kamena ari nabwo bazafata urugendo rwekeza mu Karere ka Huye ahazabera uyu mukino tariki 18 Kamena 2023.

U Rwanda ruri mu itsinda L hamwe na Senegal, Benin na Mozambique bitegura gukina.

Muri iri tsinda Senegal yamaze gukatisha itike yayo aho iri ku mwanya wa mbere n’amanota 12 kuri 12. Benin na Mozambique banganya amanota ane u Rwanda rwo ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri.

U Rwanda ruheruka guterwa mpaga na Benin kubera gukinisha umukinnyi wari ufite amakarita abiri y’umuhondo kubera uburangare bw’ababishinzwe byaje no kuvamo kwegura k’uwari Team Manager Rutayisire Jackson.