Rayon Sports yasamiye hejuru umwe mu bakinnyi birukanwe muri Kiyovu Sports

Rayon Sports yasamiye hejuru umwe mu bakinnyi birukanwe muri Kiyovu Sports

  • Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wirukanwe muri Kiyovu Sports

  • Nshimirimana Ismael yasinyiye Rayon sports

Jun 09,2023

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’Ikipe ya Kiyovu Sports bufashe umwanzuro wo gutandukana n’abakinnyi 18 ndetse n’abatoza 3 mu buryo bwo gukora impinduka zitegura umwaka utaha w’imikino abakinnyi basezerewe batagiye kubengukwa n’andi makipe .

Biravugwa ko ku munsi w’ejo hashize tariki ya 7 Kamena 2023. Umwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports yamaze gusinyira Rayon Sports .nk’uko amakuru yizewe atugeraho avuga ko uwo mukinnyi ari Nshimiyimana Ismael Pitchou wigaragaje cyane mu mwaka 2 akinira Kiyovu Sports.

Abagiye gusezererwa muri Kiyovu Sports Juvenal yemeje ni aba bakurikira

Kimenyi Yves, Serumogo Ali, Nshimirimana Ismael, Bigirimana Abedi, Aimable Nsabimana, Ndayishimiye Thierry, Amissi Coutinho, Mugenzi Bienvenue, Iradukunda Bertrand, Nzeyirwanda Djihad, Erisa Ssekisambu, Mutyaba Muzamiru, Riyaad Norodien, Nkinzingabo Fiston, Ramadhan, Benedata Janvier, na Runanira Amza. Aba bakinnyi hiyongeraho abatoza babo Mateso Jean De Dieu, Alain Andre Landeut n’umutoza wongerera abakinnyi imbaraga.

Uyu mwanzuro Juvenal yawufashe nyuma yo kugerageza kwegukana igikombe cya shampiyona imyaka ibiri yikurikiranya bikanga, akaba ashaka kubaka ikipe nshaya. Biravugwa ko kandi Kiyovu Sports imaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri 5 ndetse hari n’abandi bari mu biganiro.