Uko 4 mu basirikare ba UPDF barokotse igitero cya Al Shabab

Uko 4 mu basirikare ba UPDF barokotse igitero cya Al Shabab

Jun 08,2023

Kulaigye yavuze ko abo basirikare bane barokotse nyuma yo kwihisha hafi y’ibirindiro mu Mujyi wa Bulo Marer, mu bilometero 110 uvuye mu Majyepfo ya Mogadishu.

Yavuze ko abo basirikare babonetse nyuma y’aho ingabo za Uganda zongeye gufata ibirindiro. Ngo bari babayeho nabi, barishwe n’inzara kuko bihishe iminsi itandatu kandi buri musirikare yari yihishe ukwe. Umwe ufite ipeti rya lieutenant yari yakomeretse ukuguru.

Kulaigye yavuze ko bajyanywe mu bitaro ndetse hari icyizere ko bazakira vuba.

Ibi bije nuyuma y’uko habonetse imibiri ya bagenzi babo 54 bishwe mu gitero cya Al Shabab cyo ku wa 26 Gicurasi 2023.

Nyuma y’icyo gitero Uganda yohereje itsinda muri Somalia riyobowe n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lieutenant General Kayanja Muhanga kujya gukora iperereza ku cyaba cyaratumye abo basirikare bose bicwa.

Perezida Museveni yavuze ko abasirikare babiri bagize uruhare mu gutuma ingabo za Uganda zisubira inyuma ubwo zari zisumbirijwe, bazagezwa imbere y’urukiko rwa gisirikare.

Abayobozi batangaje ko Abanya-Uganda bakiranye akababaro amakur y’uko abasirikare 54 biciwe muri Somalia.

Umudipolomate akaba n’uwahoze ari umuyobozi wungirije w’ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro muri Somalia, Simon Mulongo, yavuze ko abaturage bashavujwe n’amakuru y’urupfu rw’abo basirikare.