Lionel Messi arakina umukino we wa nyuma muri PSG kuri uyu wa Gatandatu

Lionel Messi arakina umukino we wa nyuma muri PSG kuri uyu wa Gatandatu

Jun 03,2023

Lionel Messi arakina umukino we wa nyuma muri PSG kuri uyu wa Gatandatu nk'uko byemejwe n'umutoza w'iyi kipe Galtier.

Amasezerano ya Messi ararangira muri uku kwa Gatandatu aho hakomeje kuvugwa byinshi ku hazaza he mu mupira w'amaguru ndetse no ku ikipe agomba kwerekezamo.

Byari byitezwe ko Messi agomba kuva muri PSG. Umutoza w'iyi kipe yemeje ko umukino wa Nyuma Messi azakinira PSG ari uri buyihuze n'ikipe ya Clermont uyu munsi Saa tatu z'ijoro ku isaha y'i Kigali.

yagize ati: "Byari icyubahiro gutoza umukinnyi w'igihangange mu mateka ya ruhago ku isi. Uyu uzaba ari wo mukino we wa nyuma kuri parc de Princes. Ndizera ko azakirwa neza uko bikwiye."