Perezida Joe Biden yituye hasi mu ruhame

Perezida Joe Biden yituye hasi mu ruhame

Jun 02,2023

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yabaye iciro ry’imigani mu bakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’uko hakwirakwiye amashusho amugaragaza yitura hasi.

Aya mashusho agaragaza Perezida Biden agwa ni ayafashwe ku wa Kane tariki 1 Kamena, ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yari mu muhango wo gusoza amasomo n’imyitozo ku basore n’inkumi bashya binjiye mu gisirikare cya Amerika.

Muri uyu muhango ubwo Perezida Biden yari amaze gushyikiriza impamyabumenyi umusirikare wa nyuma, yasubiye inyuma asa n’ugana mu byicaro bye ariko aza kugaragara nk’ugize ikibazo cy’akaguru bituma yitura hasi.

Nubwo yari ashagawe n’abarinze be nta n’umwe wabashije kumuramira. Gusa nyuma y’amasegonda make yongeye guhaguruka umuhango urakomeza.

Nyuma y’iyi mpanuka, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika, White House byatangaje ko nta kibazo gikomeye Perezida Biden yayikuyemo.