Akayabo kakoreshejwe ku ndirimbo Fou de toi ikomeje guca ibintu i Kigali

Akayabo kakoreshejwe ku ndirimbo Fou de toi ikomeje guca ibintu i Kigali

Jun 02,2023

Iminsi ibiri irashize hasohotse indirimbo izacurangwa ahantu hose hacurangirwa muzika nyarwanda nibura muri iyi mpeshyi yose. Ni indirimbo irimo babiri bahetse muzika nyarwanda n’undi ukiri mu rugadanda rucura ibyamamare.

Iminsi ibiri irashize hasohotse indirimbo izacurangwa ahantu hose havugirizwa umuziki nyarwanda nibura muri iyi mpeshyi yose. Ni indirimbo irimo babiri bahetse muzika nyarwanda n’undi ukiri mu rugadanda rucura ibyamamare.

Fou De Toi yatwaye miliyoni 17 z'amafaranga y'u Rwanda

Iyi ndirimbo kuri Spotify imaze kumvwa na 53,000 (listeners). Urebye neza usanga izumvwa kurusha Kashe imaze kuzuza 318,691 mu mezi 10 ashize. Sindi bwite ku mibare ya YouTube kuko biri mu byasubije inyuma muzika ya Tanzania (kwizerera kuri views). Impamvu nita kuri Spotify nuko ariyo itanga umurongo w’umuziki ucuruzwa ku isi kandi hari ibihugu bidakoresha YouTube. Bisaba abantu bumva indirimbo yawe nibura 150 kugirango winjize idolali rimwe ($1) ringana na 1,140 mu mafaranga y’u Rwanda. 

Mu gushaka kumenya ikiguzi cyagiye kuri iyi ndirimbo kuva ku majwi ,abayanditse,abafashe amashusho, abagiye mu mashusho ,aho baraye iminsi ibiri bafata amashusho dore ko bategewe imodoka ikabageza I Karongi muri hoteli bacumbitsemo amajoro abiri barya, banywa bidagadura. Iyo ubajije ubuyobozi bwa 1:55Am bakubwirako”Nibura twakoresheje miliyoni ziri hagatu ya 15-17  z'amafaranga y’u Rwanda nubwo turasoza gukora imibare wasanga azarenga ariko ntiyajya mu nsi yayo”.

Ni indirimbo ya Element EleéeH (wahoze yitwa Element gusa), Bruce Melodie na Ross Kana (wahoze yitwa David Rubangura).

Iyi ndirimbo yanditswe na Niyo Bosco mbere y’uko Ross Kana ajya muri 1:55 Am ariko ntabwo baramumurikira abanyarwanda bivuze ko isaha iyo ariyo yose bazamwereka abanyarwanda. Mu gushimira abayigizeho uruhare bashimiye Junior Rumaga, Element, Bruce Melodie na Ross Kana.

Mu minsi ibiri iyi ndirimbo igiye hanze imaze kuba ikimenyabose mu mitwe y’abakunda umuziki nyarwanda ndetse iyo ugiye mu nzu z’utubyiniro ukayicuranga  (kuyidija) wikirizwa na buri wese kuko bamaze gufata ijambo ku rindi.

Amakuru ahari avuga ko Gad yishyuwe miliyoni 3,500,000 z’amafaranga y’u Rwanda.