Sudan: Igice kimwe mu bihanganye kikuye mu biganiro bitera ubwo bukomeye

Sudan: Igice kimwe mu bihanganye kikuye mu biganiro bitera ubwo bukomeye

Jun 01,2023

Ibiganiro hagati y’ingabo za leta na Rapid Suppory Forces, byatangiye muri Arabie Saoudite mu ntangiriro za Gicurasi byemeza amasezerano yo kurinda abasivile ariko ntiyigeze yubahirizwa inshuro ebyiri.

Ingabo za leta na RSF bari bemeye kongera amasezerano yo guhagarika intambara mu gihe cy’icyumweru iminsi itanu mbere yuko irangira ku wa Mbere.

Impande zombi zarenze ku masezerano bituma havuka impungenge ko ihohoterwa rimaze igihe rishobora guhungabanya ibindi bihugu byo mu karere.

Abaturage bavuze ejo ku wa Kabiri, imirwano ikaze yabereye mu Majyepfo ya Khartoum no muri Omdurman hafi y’Uruzi rwa Nil.

Raporo ya LONI yo ku wa 28 Gicurasi yagaragaje ko abasaga 1.4 bamaze gukurwa mu byabo n’intambara yo muri Sudani kuva muri Mata ubwo imirwano yuburaga.

Naho mu Burasirazuba bwa Darfur, impinja zirenga 30 zapfiriye mu bitaro harimo esheshatu zari zikivuka zabuze umwuka bitewe n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi.