Uganda: Umunyamategeko yarasiwe iwe mu rugo arapfa

Uganda: Umunyamategeko yarasiwe iwe mu rugo arapfa

Jun 01,2023

Igipolisi cyabwiye itangazamakuri ko uwarashwe ari Ronald Mukisa w’imyaka 45, wishwe kuri uyu wa kabiri mu ijoro ryo kuwa 30 Gicuransi 2023 ubwo yari ageze iwe mu rugo.

Umuvugizi wungirije wa polisi ya Kampala, Luke Owoyesigyire, yatangaje ko abaturanyi ba nyakwigendera bumvise urusaku rw’amasasu ubwo Bwana Muskia yaratashye avuye aho akorera mu mugi rwagati, byasaga naho yariho aparika imodoka ageze mu rugo mu masaha ya saa 23h00 z’ijoro.

Yavuze ko umuntu utaramenyekana yamurashe amasasu menshi hanyuma ahita ahunga aho hafi aho hari moyto yari imutegereje.

Polisi yasabye umuntu wese waba ufite amakuru ajyanye n’ubu bwicanyi bwabaye gufasha abapolisi mu iperereza ngo uwabikoze afatwe.

Ubu bwicanyi bubaye mu gihe Igihugu kiri guhura n’ubwicanyi bukoreshejwe imbunda cyane muri iki gihe.