Yamaze imyaka 54 mu ishuri arangiza kaminuza afite imyaka 71

Yamaze imyaka 54 mu ishuri arangiza kaminuza afite imyaka 71

May 29,2023

Muri Kaminuza ya British Columbia (UBC), haravugwa umugabo witwa Arthur Ross urangije muri iryo shuri nyuma yo kumara imyaka 54 mu masomo. Uyu mugabo bivugwa ko ariwe umaze igihe kinini yiga.

Ross, w’imyaka 71, y’amavuko avuga ko yagiye kwiga ibijyanye n’ubugeni muri iyi Kaminuza, nyuma yo kugira amatsiko menshi ku byerekeye uyu mwuga. Ni nyuma y’uko yari asanzwe ari umunyamategeko n’umukinnyi wa Cinema.

Bwa Mbere acikiriza amasomo ye, ni igihe yigaga ibijyanye n’imyiyereko mu byerekeye ikinamico ariko aza kubihagarika yerekeza mu ishuri ryigishaga amategeko ari nabwo yazaga kubona akazi yakoze imyaka 35 mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2016.Nyuma yaje gusubukura amasomo yiga imyaka itandatu kugeza ubwo kuri iyi nshuro yayashoje.

Yagize ati ”Nagiye ntegura ibirori by’abana banjye mu gihe cyo gusoza Kaminuza .Umukobwa wanjye yagiye ambwira ko nanjye nashaka kaminuza nasorezamo amashuri.Ndishimye kuba narayasoje .”

Mu mpera z’cyumweru dusoje nibwo Ross, yahawe impamyabumenyi binyuze mu ikoranabuhanga bitewe n’icyorezo cya COVID-19 , aza no gushimira abanyeshuri bagenzi be basozanyije amasomo ari nako agira inama abashaka kwiga ku myaka iyariyo yose.

Ati”Ni byiza kandi ni ibyingenzi, kugana amasomo ugakora ibizamini, kuko bityaza ubwonko.Uko byagenda kose hari ibyo uba ukeneye kugenda umenya ku myaka waba ufite yose.”

Ross yashimiwe n’abantu batari bacye binyuze online ko yateye yagize uruhare mu gutuma bamwe bagira ishyaka ryo gusubira ku ishuri. Hari n’abateye urwenya ko agomba gusubizwa amafaranga y’ishuri yatanze.