Umunyemari Mironko wari umaze amezi afunze yarekuwe

Umunyemari Mironko wari umaze amezi afunze yarekuwe

May 28,2023

Mironko yakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga, igifungo cy’imyaka ibiri ariko umwaka umwe n’amezi icyenda birasubikwa, afungwa amezi atatu muri Gereza kuva ku wa 22 Gashyantare 2023.

Ubuyobozi bwa RCS butangaza ko uyu mugabo yamaze gusohoka muri gereza, nyuma yo kurangiza igihano.

Mironko nyiri uruganda Mironko Plastic Industries, yakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga iki gihano ubwo yari yitabiriye iburanisha mu rubanza rusanzwe rw’ubucuruzi rwaburanishwaga n’Urukiko rw’Ikirenga, nyuma yo kugaragarwaho n’imyitwarire idahwitse.

Urukiko rw’Ikirenga rwanashingiye ngo ku ibaruwa yigeze kurwandikira irimo amagambo arutesha agaciro, no kuba yaranze gushyira mu bikorwa icyemezo urukiko rwafashe gishyiraho inzobere mu rubanza rwe, rugasanga iyo myitwarire igize icyaha cyo gutuka urukiko gikorewe mu iburanisha.

Rwahise rutegeka ko Mironko afungwa imyaka ibiri, icyakora umwaka umwe n’amezi icyenda bigirwa igihano gisubitse.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, CSP Rafiki Daniel niwe wahamirije IGIHE ko uyu mugabo yamaze gufungurwa.