Ukraine yagabweho igitero urangiza kuva yatangira intambara n'Uburusiya

Ukraine yagabweho igitero urangiza kuva yatangira intambara n'Uburusiya

May 28,2023

Iki gitero cyagabwe mu gihe Kyiv yiteguraga kwizihiza isabukuru yayo kuri iki cyumweru. Umuyobozi w’umujyi wa Kyiv, Vitali Klitscho, yavuze ko icyo gitero cyahitanye umuntu umwe.

Ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere zatangaje ko zabashije guhanura indege zigera kuri 50 mu zari zagabye icyo gitero. Gusa ntibyamenyekanye niba izo ndege zahanuwe zari mu kirere cy’umurwa mukuru Kyiv, cyangwa zari zakwiriye n’ahandi mu gihugu.

Andriy Yermak, umuyobozi w’ibiro bya perezida Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko amateka ya Ukraine arakaza Uburusiya yemeza ko buhorana icyoba.

Ku wa gatandatu Perezida Zelensky yatangaje ko ari undi munsi w’ibihano ku Burusiya. Yatangaje ko ibindi bigo 220 n’abantu 51 bafatiwe ibihano avuga ko abenshi muri bo ari Abarusiya bakorera iterabwoba.

Yavuze ko Uburusiya butangira iyi ntambara bwarebaga isi nkaho ari bwo bwireba mu ndorerwamo bugakeka ko isi yose ireba ibintu nabi mu buryo bumwe n’ubwo babibonamo. Ati: “ariko siko bimeze isi yadufashije kurinda ubuzima”.

Hagati aho raporo yayo y’ubutasi ya ministeri y’ingabo y’Ubwongereza iravuga ko itangazamakuru rishyigikiwe n’Uburusiya n’ibigo by’ubucuruzi basaba ko ministeri ishinzwe ubukungu yakwemera iminsi itandatu y’akazi mu cyumweru kubera ibibazo by’ubukungu biterwa n’intambara bisaba amafaranga kandi umushahara utariyongereye.

Iyi yaporo ivuga ko Margarita Simonyan, ufatwa nk’umwe mu bakangurambaga bakomeye b’ubutegetsi buriho mu Burusiya ahereutse gusaba ko abakora mu by’inganda zicura intwaro bakora andi masaha abiri y’inyongera.