APR FC itwaye igikombe Kiyovu Sports ku iturufu y'ibitego

APR FC itwaye igikombe Kiyovu Sports ku iturufu y'ibitego

May 28,2023

Instinzi y’ ibitego 2-1 APR FC itsinze Gorilla FC byatumye igira amanota 63 yanganyije na Kiyovu Sports ya kabiri.ariko kubera ikinyuranyo cy’ibitego biyihesha kwegukana shampiyona.

Ni igikombe cya kane cyikurikiranya ku Ikipe y’Ingabo yaherukaga kubikora mu 2008/09- 2011/12.

Rayon Sports yasoje ku mwanya wa gatatu n’amanota 61 nyuma yo gutsinda Sunrise FC igitego 1-0.

Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 3-1, yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri ikurikiye Espoir FC.

AS Kigali yabaye iya kane nubwo yatsinzwe na Bugesera FC 2-1 naho Marines FC isoza Shampiyona itsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino wabereye i Huye.

Aganira na Radio Rwanda, Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel, yagaragaje ko yishimiye kwegukana Igikombe cya Shampiyona.

Yagize ati “Mwabonye ko habanje gushyirwamo amanota menshi ariko nyuma umwuka mwiza wabayeho mu rwambariro, bisubira mu mwanya mwiza.”

Yavuze ko intego bafite ari ukwegukana ibikombe byombi birimo icya Shampiyona n’icy’Amahoro aho biteganyijwe ko bazahurira ku mukino wa nyuma na Rayon Sports kuri Stade ya Huye ku wa 3 Kamena 2023.

Yakomeje agira ati “Ni yo ntego yacu [kwegukana igikombe]. Twabasaba kuzaza ari benshi, imbaraga zabo ni zo tuba dukeneye. Turifuza gutwara ibikombe byose.’

Ku rundi ruhande ubwo APR FC yishimiraga igikombe, Kiyovu Spory yabaye iya 2 yo byari amarira kuko batashoboye kucyegukana nyamara bari mu rugendo rukibaganishaho bakaruvamo ku maherere.

Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal na Kapiteni wayo, Kimenyi Yves, bagize agahinda nyuma yo kureba uko igikombe cyasubijwe mu modoka, bakibonesheje amaso ariko ntibashoboye kugikoraho.

Nyuma yuko bari bamaze gutsinda, ariko ikinyuranyo cy’ibitego barushwa na APR FC bibabera inzitizi, cyane ko basabwaga gutsinda ibitego biri hejuru y’icumi.

Umukino wahuzaga Kiyovu Sports na Rutsiro FC urangiye Urucaca rutsinze ibitego 3-1.

I Nyamirambo, APR FC itsinze Gorilla FC ibitego 2-1.