Al Shabab yishe abasirikare 137 ba Uganda

Al Shabab yishe abasirikare 137 ba Uganda

May 27,2023

Abasirikare uyu mutwe wigambye kwica ni abari baroherejwe mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia (ATMIS).

Al Shabaab mu itangazo yasohoye yavuze ko yabiciye mu gitero yagabye ku birindiro byabo biri mu karere ka Bula Marer ho muri Lower Shabelle.

Uyu mutwe wavuze ko uretse abasirikare wishe, hari n’abandi benshi wafashe mpiri nk’imfungwa z’intambara.

Itangazo ryawo rivuga kandi ko wafashe ukanangiza imodoka z’intambara, intwaro nyinshi ndetse n’amasasu byari bibitse muri biriya birindiro.

Igisirikare cya Uganda kugeza ubu nta makuru arambuye kuri kiriya gitero kiratangaza.

Gusa ,Umuvugizi wa UPDF, Brig Felix Kulayigye, yabwiye The Nation ko kiriya gitero "cyagabwe n’inyeshyamba zo mu mahanga", ntiyagira amakuru yihariye kuri cyo atanga.

Yunzemo ko bakigenzura neza ariya makuru bafatanyije na ATMIS, mbere yo gusohora itangazo.