Amabanga y'abashakanye: Ibintu by’ingenzi umugabo asabwa gukora mbere ho gato y’uko atera akabariro

Amabanga y'abashakanye: Ibintu by’ingenzi umugabo asabwa gukora mbere ho gato y’uko atera akabariro

May 27,2023

Hari ibintu abagabo benshi birengagiza kandi ari byo bibumbatiye umuryango wabo, rimwe na rimwe bakanga kubitekereza cyane, ejo bikaba ikibazo ku bo bashakanye.

Iyo bigeze ku kwitwara neza mu gitanda hari byinshi biba imbogamizi cyane bikaba byatuma umugabo agorwa n’igikorwa. Ku bagabo, hari ibintu by’ingenzi baba basabwa gukora nk’umwitozo ndetse bigahoraho nk’uko ikinyamakuru Newstoday kibitangaza.

 

1. Buri mugabo agomba kumenya ko yanyoye amazi ahagije: Ni ingenzi cyane kunywa amazi ahagije mbere y’igikorwa cyo gutera akabariro kuko bishobora gutuma anezerwa. Kunywa amazi nibura mbere y’isaha bituma agira imbaraga mu gikorwa ndetse ntibinagorane mu gihe arangije.

 

2. Ni ingenzi cyane gukora imyitozo ngororamubiri: Mbere y’uko atekereje icyo gikorwa, asabwa kubanza kujya ahantu hasanzwe mu cyumba cyangwa ahandi, agakora imyitozo mike cyane kugira ngo amaraso ye aze gutembera neza.

 

Ibi bikorwa bijyana no kujya mu bwogero by’umwihariko ukabikora kenshi kugira ngo umubiri wawe ujye uhora uhumeka neza binatume wigirira icyizere cyane.

 

3. Buri mugabo aba asabwa kwitegura mu mutwe: Iki ni na cyo gikorwa kiruta ibindi byose. Iri ni ibanga rikomeye ku bagabo. Niba uri umugabo urasabwa kujya witegura mu mutwe cyane cyane, ukamenya neza ko ukeneye kubiha umwanya kuko hari ubwo birangirira mu mutwe. Gabanya umunaniro wifitemo, uhange amaso ku gikorwa bizagufasha.