Lupita Nyongo yavuze ku mugore bivugwa ko batingana

Lupita Nyongo yavuze ku mugore bivugwa ko batingana

May 26,2023

Lupita Amondi Nyong’o yigaramye umuririmbyi akaba n’umukinnyikazi wa Filme Janelle Monáe, nyuma y’uko bivuzwe ko bari mu rukundo ibi bizwi nk’abaryamana bahuje ibitsi1na.

Bigarutsweho ariko mu gihe Nyong’o kandi byari bizwi ko ari mu rukundo n’umunyamakuru Selema Masekela usanzwe ukora kuri televiziyo.Ibyay’aya makuru y’urukundo hagati y’abo bagore bombi yatangiye kuvugwa nyuma y’uko bakunda kugaragara bari kumwe.

Amakuru avuga ko , Lupita yamenyanye na Monáe mu 2014 mu birori bya Met Gala nyuma yo gutsindira igihembo cya Oscar batangira kuba inshuti z’akadasohoka.

Mu kiganiro Nyong’o aherutse kugirana na Rolling Stone yavuze kuri ubwo bushuti bafitanye , atangaza ko ntaho bihuriye n’urukundo ruganisha ku gutingana.Yagize ati”Janelle ni umwe mu nshuti zanjye z’akadasohoka,twahuye muri Met Gala mu myaka micye ishize.Hari byinshi dusangiye kandi turafashanya.”

Lupita avuga ko impamvu bishoboka ko bamushinja ubutinganyi n’uyu muririmbyikazi,ngo ni uko ari mwiza akaba afite n’ikimero gikururana bityo bigashingirwaho bivugwa ko nawe akururwa na byo.Ati”Janelle ni umugore mwiza .Benshi bazi ko nyuma y’ubushuti tugirana hari ibindi ariko ntabyo.”

N’ubwo ahakana ibyayo makuru, Nyongo na Janelle bagiye bagaragaragara mu mafoto bari kumwe inshuro nyinshi bagasingizanya mu biganiro bitandukanye,ariko muri izo nshuro bagiye babazwa ku by’uwo mubano wo kuryamana ntibabyemere cyangwa ngo babihakane.

Lupita Nyong’o ukomoka mu gihugu cya Kenya,ni umunyamideli akaba n’umukinnyi ukomeye wa film ku Isi.Yagiye atsindira ibihembo bitandukanye birimo na kimwe mu bikomeye kizwi nka Oscar.