Umugabo yabengeye umugore mu rusengero nyuma yo guhishurira abatashye ubukwe ikintu gitangaje umugeni yakoze

Umugabo yabengeye umugore mu rusengero nyuma yo guhishurira abatashye ubukwe ikintu gitangaje umugeni yakoze

May 24,2023

Umugabo yabengeye umukunzi we mu bukwe bwabo ubwo biteguraga kubana nyuma y'uko amaze gushyira hanze amashusho ari kumuca inyuma n'inshuti ye ‘Best man’, niko guhita amuta mu bukwe n’umuryango we barigendera.

Inkuru yashyizwe hanze na ‘Mirror’, yatangaje ko aba bombi baturuka muri Georgia bari bamaranye igihe kirekire bakundana, umunsi wo kurushinga ugeze bitegura kwishimira umunsi w’ubukwe bwabo bisoza bipfuye.

Aba bombi bari babukereye, inshuti n’imiryango byateranye. Ubwo bari bageze mu rusengero ngo basezeranwe mu itorero, umugabo yahise abanza gusaba ko yatanga ubutumwa afitiye inshuti n’imiryango byabatahiye ubukwe.

Uyu mugabo yahise atanga amabahasha atandukanye arimo ubutumwa yageneye abantu, asaba ko bose bwabageraho.

Yasabye bose ko ayo mabahasha n’abageraho bayafungura bakareba ibyo yabahishiye. Ayo mabahasha akaba yari arimo amafoto y'uyu mugeni we ari guca inyuma umugabo we ku nshuti ye ya hafi ‘best man’.

Uyu mugabo yahishuye ko atifuje kureka ubukwe kuko yumvaga akeneye kuzabyereka inshuti n'umuryango bakazamenya impamvu yo gutandukana kwabo. Ibi byaramubabaje akaba yarahise yigendera we n’umuryango we.

Nyuma yo gutangaza ayo marorerwa umugeni yakoze, umugabo n’umuryango we bahise bisohokera baragenda umugore asigarana n’umuryango we aho bagombaga kwishyura ibyakoreshejwe byose kuko uruhande rw’umugabo rwo rwari rumaze kubatera utwatsi bigendeye.