Umugabo yaragonzwe arapfa ubwo yageragezaga kwambutsa imbata

Umugabo yaragonzwe arapfa ubwo yageragezaga kwambutsa imbata

May 23,2023

Casey Rivara, yari afite imyaka 41, yasize imodoka ye mbere yuko agongwa n’umushoferi utarageza imyaka 20 y’amavuko.

Byabereye mu mujyi wa Rocklin, uri ku ntera ya kilometero hafi 40 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umujyi wa Sacramento, umurwa mukuru wa leta ya California muri America, nkuko byavuzwe na polisi ikorera muri uwo mujyi.

Ababibonye bavuze ko Rivara yatumye izo mbata, zagendaga gahoro gahoro, zigera ahantu hari umutekano, mbere yuko agongwa n’iyo modoka.

Summer Peterson, umwe mu babibonye, yabwiye igitangazamakuru cyo muri ako gace gishamikiye kuri CBS News ko abana be babonye uwo mugabo agongwa, hari ku wa kane nijoro ahagana saa mbili z’ijoro n’iminota 15 (20:15) ku isaha yaho.

Abantu bashyize indabo n’imbata z’ibikinisho zo muri plastike aho hantu yagongewe, mu kumuha icyubahiro.

Ku rubuga rwa internet, benewabo (abo bafitanye isano) bahatangije igikorwa cyo gukusanya imfashanyo yo kwifatanya n’umuryango we.

Kuri urwo rubuga hariho ko Rivara yari atwaye abana be mu modoka abajyanye mu rugo, nyuma yuko bari bamaze kwitoza koga, ubwo babonaga "imbata y’ingore n’imishwi yayo birimo kugorwa no kwambuka amasangano yagendwaga cyane".

Ubwo butumwa bwo gukusanya imfashanyo bwo kuri internet bugira buti: "Casey yari umugabo w’umugwaneza cyane, utangaje cyane.

"Ndetse n’igikorwa cye cya nyuma kuri iyi si cyari ikimenyetso cy’impuhwe".

Polisi yo mu mujyi wa Rocklin yavuze ko nta muntu watawe muri yombi kandi ko "ibyabaye biracyarimo gukorwaho iperereza".

Kapiteni Scott Horrillo wo muri polisi ikorera i Rocklin, yabwiye igitangazamakuru NBC News ko bidashoboka ko uwo mushoferi w’urubyiruko azashyirirwaho ibirego byo mu rwego mpanabyaha.