Ariel Wayz mu munyenga w'urukundo n'umusore yasimbuje Juno Kizigenza - AMAFOTO

Ariel Wayz mu munyenga w'urukundo n'umusore yasimbuje Juno Kizigenza - AMAFOTO

  • Ariel Wayz yabonye umukunzi mushya

May 23,2023

Umuhanzikazi nyarwanda ufite ijwi ryiza rikunzwe n’abatari bacye hano mu Rwanda Ariel Wayz amaze iminsi umubano udasanzwe n’umusore bicyekwa ko yasimbuje Juno Kizingenza .

Iby’urukundo rwa Ariel Wayz n’uyu musore witwa Manzi Felix Sebihogo rwatangiye kugaragazwa ubwo uyu mukobwa yasohoraga indirimbo ye nshya yitwa ‘Shayo’ avuga ko ari inkuru mpamo y’urukundo rwe yanyuzemo.

Aba bombi babigaragarizanya bakoresheje imbuga inkoranyambaga zabo aho umwe afata ifoto y’undi bari kumwe agashyiraho agatima kerekana urukundo, ibi byerekana umubano udasanzwe bafitanye , gusa bose ntanumwe uragira icyo atangaza byeruye ku mubano babanyemo.

Inkuru mpamo y’urukundo Ariel Wayz yariribye mu ndirimbo aheruka gusohora , avuga ko rwamugoye kurubamo ndetse biza no kurangira abivuyemo byose akemeza ko byendaga kuzamusaza.

Ati “Umwaka ushize, ubwo nari maze gutandukana na Juno Kizigenza naje gukundana n’umusore ariko hari undi bari inshuti nawe untereta, naje kwisanga nabakundiye rimwe bintesha umutwe kuko numvaga nta n’umwe nifuza kuzababaza. Niwumva indirimbo urabyumva neza.”

Ariel Wayz avuga ko ibyamubayeho byari ibintu bidasanzwe, bityo nyuma yo kwisanga bimutesheje umutwe ahitamo kureka abo basore bombi.

Ati “Byari ibintu bidasanzwe, uko nabitekerezaga niko byarushagaho kuntesha umutwe mfata icyemezo cyo kubireka byose, bari baziranye kandi byari bigoye kugira uwo dukomezanya kuko sinifuzaga kugira uwo mbabaza.”

Ariel Wayz avuga ko ari ibintu byamutwaye igihe kubyakira icyakora nk’umuhanzi ahita yiyemeza kubikoramo indirimbo.

Ku rundi ruhande ariko, Ariel Wayz yemeza ko nubwo ari we waririmbye iyi ndirimbo, ibyamubayeho ari ibintu bikunze kuba ku bantu benshi.