Ibihugu bikize ku isi bigiye kongerera Uburusiya ibihano

Ibihugu bikize ku isi bigiye kongerera Uburusiya ibihano

May 20,2023

Impamvu aba bayobozi b’ibi bihugu bahuriraho yo gushyiraho ibihano bishya byiyongera ku byari bisanzwe ni ukugirango intambara yo muri Ukraine ihagarare.

Kugeza ubu Uburusiya ni bwo buza ku isonga mu bihugu byahawe ibihano bikarishye kurusha ibindi bihugu byose byo ku isi. Ariko, harakibazwa ku kuntu ibyo bihano byagize ingaruka zigaragara ku Burusiya.

Perezida w’Akanama k’ibihugu by’ubumwe bw’Uburayi Charles Michel yavuze ko icyari kigamijwe ari ukubona Uburusiya buzahazwa n’ibihano bwashyiriweho atari ibihugu bigomba kubishyira mu bikorwa.

Iyi nama ya G7 yitabiriwe na Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine, aho byitezwe ko aza gushimangira impamvu zo gukarishya ibihano bishya ku Burusiya mu rwego rwo kurangiza intambara igihugu cye kimazemo umwaka urenga kirwana n’Uburusiya.

Kimwe mu bihano bishobora kwiyongera ku bisanzwe, ni uguhagarika diyama ifite agaciro ka miliyari 4 z’amadorari Uburusiya bwohereza hanze yabwo buri mwaka.

Perezida w’Ubumwe bw’Uburayi Ursula von der Leyen, we yavuze ko ikindi bazakora ari ukubuza Uburusiya kugira ikoranabuhanga riteye imbere nk’igihugu gikize, no gukumira ikorwa ry’ibikoresho by’intambara.

Iki cy’ibikoresho kandi ni nacyo bagarukaho ko ari imwe mu ngaruka zikomeye z’ibihano kuko ubu Uburusiya bwananiwe kongera kwisuganya ngo bukore ibikoresho bya gisirikare bumaze gutakariza mu ntambara bwagabye kuri Ukraine. Ikindi kigaragara nkicyakoze ku Burusiya ni ukuzahara kw’amabanki yaho.