Batorotse gereza bakoresheje uburoso bwoza amenyo baza gufatirwa ahantu hatangaje

Batorotse gereza bakoresheje uburoso bwoza amenyo baza gufatirwa ahantu hatangaje

Mar 25,2023

Abagabo babiri batorotse gereza bari bafungiyemo bakoresheje uburoso bogesha amenyo nyuma baza gufatirwa muri Resitora.

Abo bagabo Johnny Garza ufite imyaka 37 na Arley Nemo ufite imyaka 43, bari bafungiye muri gereza iri muri Leta ya Virginia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafatiwe mu nzu icuririzwamo ibyo kurya bitetse (Restaurant) barimo kurya.

Izo mfungwa zafashwe kuwa Kabiri tariki 21 Werurwe nyuma y'uko abashinzwe umutekano wa gereza bayinjiragamo bagasanga umubare w'abafungiwe muri iyo gereza haburamo abanyururu babiri. 

Soma n'iyi:

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yavuze ku irekurwa rya Paul Rusesabagina

Nyuma y'uko babuze muri gereza, batangiye kubashakisha kugira ngo hamenyekane irongero ryabo. Ubwo babashakishaga, abo bagabo basanzwe mu nzu zigenewe gucuruza ibiryo  (Restaurant) barimo kurya bongera gutabwa muri yombi.

Kugira ngo izo mfungwa zicike, zatoboye urukuta zikoresheje uburoso bogesha amenyo n'ibyuma  bya ferabeto. 

Amakuru yatumye bafatwa yatanzwe n'ubuyobozi bwa resistora New port news bari barimo dore ko ubuyobozi bwa gereza bumaze kubabura hatanzwe amatangazo basaba abaturage kubafasha  gushakisha izo mfungwa.

Soma n'iyi:

Hamenyekanye aho Rusesabagina yajyanwe nyuma yo gufungurwa

Abo bagabo ni Arley Nemo ufunzwe izira gutanga sheki (Cheque) itazigamiwe no gukoresha inyandiko mpimbano mu gihe mugenzi we Johnny Garza ukurikiranweho kwanga kubahiriza ibyemezo by'urukiko. Bombi batorotse ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 20 Werurwe 2023 saa moya moya n'igice.

Inkomoko: Lefigaro.fr