Alexis Sanchez yavuze ikintu gitangaje Jose Mourinho yamuhaye kigatuma yerekeza muri Manchester United agatera umugongo Manchester City

Alexis Sanchez yavuze ikintu gitangaje Jose Mourinho yamuhaye kigatuma yerekeza muri Manchester United agatera umugongo Manchester City

Mar 25,2023

Umunya Chile, Alexis Sanchez yahishuye ko umutoza Jose Mourinho yashoboye kumuhindura ibitekerezo akanga kwerekeza muri Manchester City agahitamo Manchester United nyuma yo kumusezeranya ko azamuha nimero 7 yambawe n’ibyamamare muri iyi kipe.

Sanchez yerekeje kuri Old Trafford avuye muri Arsenal muri Mutarama 2018, agurana na Henrikh Mkhitaryan wahise aza i Emirates.

Kongera guhura kwa Sanchez na Pep Guardiola wamutoje muri FC Barcelona kwarashobokaga bahuriye kuri Eithad gusa uyu munya Chile yahisemo kwerekeza muri mukeba.

Icyakora ngo byagizwemo uruhare runini na Jose Mourinho wamuhaye byinshi kugeza kuri nimero 7 yambawe n’ibyamamare muri United nka Ronaldo, Beckham, Best na Cantona.

Sanchez yagize ati: "Nari hafi kwerekeza muri City. Navuganaga na Guardiola buri munsi, yanyifurije isabukuru nziza. Yari ameze nka data. Yari data muri Barcelona ndetse yari na data muri City. Twaravuganaga buri munsi, yanyohererezaga ubutumwa. Ibintu byose byari ku murongo, hari umukinnyi wagombaga kuza muri Arsenal. Hanyuma [Arsene] Wenger arambwira ngo ntabwo uragenda kubera ko undi mukinnyi ntabwo ashaka kuza kandi nta wundi mukinnyi bari bafite. Bitunguranye, telefoni yarasonye. Mourinho arambwira ati: ’Alexis, hano hari nimero 7 [nimero yo ku mupira] igutegereje. "

Soma n'iyi:

Real Madrid ikomeje gushakisha umusimbura wa Karim Benzema

Sanchez yarakaje abafana ba Arsenal ubwo yerekezaga kuri Old Trafford, agahabwa umushahara w’ibihumbi 391,000 by’amapawundi hatarimo uduhimbazamusyi.

Uyu mugabo ukinira Marseille yavuze ko kuva muri Arsenal bitatewe n’amafaranga.

Uyu mukinnyi w’imyaka 34 yagize ati: "Ntabwo bijyanye n’amafaranga buri wese arabizi. Yarambwiye ati hano hari nimero 7, tugiye gukina Champions League kandi turaguha buri kimwe. Nashakaga kugenda muri uwo mwanya ariko nari mfite ijambo rya Guardiola. Aho niho nibwiye nti "umunya Chile gukina muri Manchester United, ni ikintu kitigeze kibaho. Nimero 7 yambawe na [Eric] Cantona, [David] Beckham, Cristiano Ronaldo ubu ikaba ikaba iy’umunya Chile, ni inzozi."

Sanchez yananiwe kwitwara neza kuri Old Trafford, atsinda ibitego 5, anatanga imipira 9 yavuyemo ibitego mu mikino 45 yakiniye Man United.

Soma n'iyi:

Mbappe ashobora gutuma Griezmann asezera mu ikipe y'Ubufaransa imburagihe

Yavuze ko aticuza kuba yaragiye muri United kuko ngo ikintu cyose kigira impamvu ariko avuga ko yakabaye yarerekeje muri Man City kuko ngo yari kuyifasha gutwara Champions League.