Hashyizweho Minisitiri mushywa w'urubyiruko

Hashyizweho Minisitiri mushywa w'urubyiruko

Mar 25,2023

Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya aho Minisiteri y’Urubyiruko yahawe Dr Abdallah Utumatwishima mu gihe Busabizwa Parfait yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Dr Utumatwishima yasimbuye Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w’Urubyiruko guhera mu 2017. Uyu mugabo wamukoreye mu ngata, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana.

Yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2009. Yabonye Masters mu bijyanye n’ubuvuzi rusange mu 2016 ayikuye muri Kaminuza ya Manchester Metropolitan.

Ni umuhanga mu kubaga, aho yakoze igihe kigera ku myaka ibiri mu bitaro bya Ruhengeri abaga abantu bafite ibibyimba bifata mu muhogo ku buryo bishobora kuvamo cancer. Yabaze abarwayi barenga 500.

Busabizwa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo. Yigeze no kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali w’Umusigire nyuma y’uko Rwakazina Marie Chantal wari ufite izo nshingano yari amaze kugirwa Ambasaderi muri Kanama 2019.

Mbere yaho, guhera muri Werurwe, Busabizwa yari Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.

Usibye abahawe inshingano muri Minisiteri y’Urubyiruko, Umukuru w’Igihugu yashyizeho na ba Ambasaderi bashya barimo Gen Maj Charles Karamba wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola.

Gen Maj Karamba yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, mu gihe muri Angola agiye hari Wellars Gasamagera guhera muri Nyakanga 2019.

Vincent Karega yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi nyuma y’igihe gito yirukanywe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uwari uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu. Mu Bubiligi asimbuye Dr Sebashongore Dieudonné.

Dr Richard Masozera wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, yahawe inshingano muri Tchèque. Ni ambasade nshya igiye kuvuka kuko ubusanzwe uwari ufite izi nshingano zo kureberera Tchèque, yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage.

Rosemary Mbabazi wari Minisitiri, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, asimbuye Aissa Kirabo Kakira wari muri izi nshingano guhera mu 2019.

Kirabo aherutse kugirwa guhabwa inshingano zo kuyobora Ibiro by’uyu muryango (United Nations Support Office in Somalia: UNSOS) bifasha Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa bw’amahoro muri Somalia. Ni imirimo yahawe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres.

Sheikh Abdul Karim Harerimana we yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia, imwe muri Ambasade nshya u Rwanda rwungutse.

Muri Gashyantare, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Indonesia, Retno Lestari Priansari Marsudi, bemeranye ku ifungurwa ry’iyi Ambasade.