RIB yafunze uwiyitaga 'Ntama w'imana 2' ku rubuga rwa Twitter kubera ubutumwa yanyujijeho

RIB yafunze uwiyitaga 'Ntama w'imana 2' ku rubuga rwa Twitter kubera ubutumwa yanyujijeho

Mar 22,2023

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye yombi umwe mu bakoresha uruba rwa Twitter witwa Tuyisenge Evariste uzwi cyane ku Izina rya Ntama w’Imana 2 kuri uru rubuga , nyuma y’ubutumwa yatanze bushishikariza abantu gukora icyha cyo gusambanya abana.

Uyu musore yatanze ubu butumwa kuri uyu wa Mbere washize tariki ya 20 Werurwe 2023 , aho yahise anasaba imbazi ku byo yakoze agira ati” Ndasaba Imbazazi kuri Tweet nakoze ikangurira abantu gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure .Ndicuza kandi nasaba abantu bose kubyirinda kuko ari ugukangurira abantu gukora icyaha cy’ubugome. Murakoze”

RIB kuri Twitter yayo yatangaje ko “iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko [TUYISENGE} akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z’ibyo yandika ,akaba afungiye kuri sitasiyo ya RiB ya Kacyiru mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha”.

Nyuma y’ibi byose Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rufata umwanya wo gushishikariza bamwe gukoresha neza imbuga nkoranyambaga ati”RIB irakangurira abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoresha amagambo agize ibyaha cyangwa gutanga ubutumwa bushishikariza abantu gukora ibyaha bagamije kugwiza ababakurikira (followers,views), ibibutsa ko abazabirengaho bazahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”

RIB yafunze uzwi nka Ntama w'imana 2 ku rubuga rwa Twitter

Ntama w'imana 2 arafunze nyuma y'ubutumwa bubi yanditse kuri Twitter