Uganda: Abatinganyi bagiye kujya bafungwa abandi bakatirwe urwo gupfa

Uganda: Abatinganyi bagiye kujya bafungwa abandi bakatirwe urwo gupfa

Mar 22,2023

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ku wa Kabiri, yemeje umushinga w’itegeko rihindura icyaha ibikorwa byo kuryamana kw’ababana bahuje ibitsina.

Ni itegeko kuri ubu hagitegerejweho ko rihabwa umugisha na Perezida Yoweri Museveni ubwe wakunze kumvikana yamagana biriya bikorwa.

Iri tegeko ryatowe ku bwiganze n’abadepite ba Uganda riha inshingano inshuti, imiryango ndetse n’abagize sosiyete ya Uganda muri rusange zo guha ubuyobozi amakuru y’abantu baba babana bahuje ibitsina.

Riteganya kandi ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo kwinjiza abana bakiri bato mu bikorwa by’ubutinganyi cyangwa akabibashishikariza ahabwa igifungo cya burundu, na ho abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango ishyigikira ibikorwa ibikorwa by’ubutinganyi cyangwa ikabyamamaza ikaba igomba gushyikirizwa ubutabera; ababigizemo uruhare bagafungwa burundu.

Igihano kandi gishobora kuvamo ’igihano cy’urupfu’ mu gihe habayeho icyiswe ubutinganyi bukabije (gusambanya uwo muhuje igitsina uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko cyangwa ukamwanduza indwara zidakira).

Abadepite mbarwa ni bo bagaragaje ko badashyigikiye umushinga wa ririya tegeko, bavuga ko amakosa rishaka guhindura ibyaha asanzwe ari mu gitabo cy’amatwgeko ahana ibyaha muri kiriya gihugu.

Inteko ya Uganda yahaye umugisha itegeko rihana ababana bahuje ibitsina, mu gihe muri iki gihugu bene aba bantu ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bamaze igihe bijujutira ko amarangamutima aganisha ku kurwanya ubutinganyi muri Uganda atuma ababukora bakorerwa urugomo ndetse bakanibasirwa cyane kuri murandasi.

Aba bavuga kandi ko guha umugisha ririya tegeko bizatuma rigira ingaruka zikomeye ku banya-Uganda muri rusange.