Umugore yemeye kwicwa n'inzara kubera impamvu itangaje

Umugore yemeye kwicwa n'inzara kubera impamvu itangaje

Mar 21,2023

Umugore w’Umwongereza yatangaje ko yahisemo kwicwa n’inzara nk’ikiguzi cyo kugumana injangwe ze esheshatu.

Madamu Yasemn Kaptan w’imyaka 46 yavuze ko arya ifunguro rimwe gusa mu cyumweru rigizwe n’imboga, igitunguru, urusenda na salade.

Yasemn ukomoka ahitwa Tottenham mu majyaruguru ya London, mu Bwongereza yavuze ko anywa icyayi mu gitondo, saa sita na nimugoroba kugira ngo inzara itamuhitana, kandi yatakaje ibiro byinshi mu mwaka ushize.

Yasemn yagize ati: ’Nta mafaranga mfite yo gushora - ariko sinshobora kureka injangwe zanjye ngo zigende.

"Zakuranye natwe. Nari nzifite kuva zikiri nto."

’Natanze amafaranga menshi yo kuzitunga, ziri mu mpera y’ubuzima bwazo. Mu by’ukuri, ntibikwiye kuzireka zikagenda.

’Iyo ndiye aba ari ibintu byoroshye nka yogurt cyangwa imboga. Ndarira iminsi yose, ngerageza kwishakamo ibyishimo ariko ndababaye kandi ndarushye.

’Ibyumweru bimwe na bimwe sindya neza uko bikwiriye, mba mfite amazi gusa kugira ngo nkomeze kubaho.’

Yasemn yabonye izi njangwe ubwo yacuruzaga kandi ’yashoboraga’ kuzitunga neza, ariko avuga ko ibintu byabaye bibi ubwo yavaga mu kazi umwaka ushize nyuma yo gufatwa n’indwara ya osteoporosis.

Ubu burwayi bwatumye agenerwa inkunga y’amapawundi 400 buri kwezi kugira ngo amufashe kwishyura ubukode n’ibindi nkenerwa.

Uyu kandi ngo abona amapawundi 69 yo kwita ku mugabo we Erdinc Hassain w’imyaka 46, nawe urwaye , sclerosis.

Uyu avuga ko akenera amapawundi 60 yo kwita kuri izi njangwe kandi ko atayabona aramutse atigomwe ibyokurya bye.