Indwara zivurwa n'igitunguru gitukura n'uko wagikoresha wivura

Indwara zivurwa n'igitunguru gitukura n'uko wagikoresha wivura

  • Akamaro k’igitunguru gitukura ku mubiri w’umuntu

  • Igitunguru gitukura kivura inkorora, grippe...

  • Igitunguru gitukura kibamo Vitamini A irwanya ubuhumyi n’imikurire mibi

  • Gikungahaye kuri Vitamini B9 ifasha gutekereza neza, gusinzira neza no kugira appetit.

Mar 20,2023

Igitunguru gitukura tugikoresha kenshi nk’ikirungo, tugiye gukaranga se, no ku ifiriti cyangwa salade. Ibiryo kirimo wumva bihumura neza.

Ese igitunguru cyaba ari umuti?

Yego ni byo kuko gikize kuri :

*. Vitamin C

*. Vitamin B6, B9

*. Calcium

*. Sodium

*. Vitamin A

 

Akamaro k’igitunguru ku buzima

*. Iyo uriwe n’uruyuki, gikate utsirime ahariwe, bivura kubyimbirwa no kuryaryatwa

*. Igitunguru kibamo quercetin ikaba izwiho guhangana na kanseri

*. Kukirya kibisi bifasha mu kurwanya cholesterol mbi mu mubiri. Iyi cholesterol mbi ituma umutima uteragura nabi

*. Amababi yacyo akize kuri Vitamin A. Kuyateka mu biryo bifite akamaro. Iyi vitamin izwiho kurwanya ubuhumyi, n’imikurire mibi

 

Ibibabi byabyo bikize kuri vitamini A

 

*. Kiri mu miti ivura inkorora, grippe, ndetse kinarwanya mikorobi

*. Ku bagabo kurya ibitunguru birinda kanseri ya porositate

*. Kirimo chrome ikaba izwiho kuringaniza isukari yo mu maraso

*. Vitamin B9 irimo ifasha mu gutekereza neza, gusinzira neza no kugira appetit

*. Vitamin C izwiho kongera collagen ifasha mu gutunganya umubiri n’umusatsi. Ariko ntibivuze kucyisiga, nukukirya, ibisigaye umubiri urabyimenyera

 

Kuvuza igitunguru bisaba kukirya uretse ku kuribwa n’uruyuki.

Kubirya ni ukubihekenya, kubitekana n’ibiryo, kubikoramo salade (aha urabikatakata ugakamuriraho indimu ugashyiramo n’akunyu gacye).

 

Icyitonderwa

Kuri bamwe bishobora kubatera ikirungurira cyangwa kuzana imyuka mu nda. Icyo gihe ubikoresha mu biryo gusa kuko ho ntacyo bitwara.

 

Ikindi aho kubishyira mu mavuta wacaniriye, ahubwo jya ubikatira hejuru yibyo kurya ugiye kubiterura ku ziko. Niho biba bifite umwimerere wabyo.