Rusizi: Amazi yasanze abaturage mu mazu imiryango isaga 100 ijya gucumbika

Rusizi: Amazi yasanze abaturage mu mazu imiryango isaga 100 ijya gucumbika

Mar 20,2023

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Muganza na Bugarama mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amazi menshi yabasanze mu mazu yabo avuye mu migezi ya Cyagara na Katabuvuga yuzuye nyuma y’imvura idasanzwe yaguye, igasiga imiryango 130 ijya gucumbika mu baturanyi.

Imvura yatangiye kugwa mu mpera z’icyumweru gishize, yateye imigezi ya Cyagara na Katabuvuga kuzura bituma amazi ajya mu ngo z’abaturage adasize no mu mirima ihinzemo imyaka, yangiza amazu ibikoresho byo mu nzu birimo ibiryamirwa ndetse n’ibiribwa.

Mukamusoni Berthe wagizweho ingaruka n’iyi mvura, yavuze ko bagiye kubona bakabona amazi abateye mu nzu zabo batazi aho aturuka, akangiza ibyabo byose, ku buryo basigariye aho.

Yagize ati “Twagiye kubona tubona amazi yiroshye mu nzu. Nta kintu twasigaranye, ibintu byose ni ibyo natiye, nta basi nta safuriya, ibya matora byo mwabibonye, imwe yo yaranagiye.”

Bamwe mu baturage bagiye gucumbika mu baturanyi babo ndetse akazi kose kaba gutunganya ibyangijwe n’aya mazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge waBugarama, Nsengiyumva Vincent de Paul yavuze ko hakwiye kugira igikorwa kuri iyi migezi yateye ibi biza.

Amazi yabasanze mu mazu yabo bakizwa n'amaguru

Imigezi yaruzuye itwara imyaka ndetse inasanga abaturage mu nzu zabo

Ati “Hakwiye gukorwa inyigo ifashe irimo ubuhanga bw’abenjeniyeri, hakarebwa uburyo amazi amanuka mu misozi yafatirwa ruguru hagacukurwa wenda ibyobo byo kuyafata”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet yihanganishije abahuye n’iri sanganya, avuga ko ku bufatanye n’umuryango utabara imbarare wa croix rouge bagiye kubaha ubufasha.

Ati “Abaturage bahuye n’ibiza turabihanganishije kandi ikindi ni uko ubuyobozi bw’Akarere bubari inyuma mu kubashakira ibyo kurya n’ibyo kuryamaho. Twarangije kuvugana na croix-rouge, hari ibyo yatwemereye ku buryo umunsi w’ejo tuzatangira gutabara iyo miryango.”

Ibi biza nta buzima bw’umuntu byahitanye, icyakora ubwo iyi nkuru yatunganywaga hari hamaze kubarurwa inzu 14 zaguye burundu ndetse n’izigera kuri 220 zangiritse ku buryo bukabije.

Ibikoresho byo murugo ibyinshi byangiritse ndetse n’ibihingwa birimo n’umuceri byose ku buso bwa hegitari 3.5, hapfa inkoko 32, ihene 6 ndetse n’ingurube imwe.